Bugesera: Umugore witwa Uwera Chantal aratabaza nyuma yo gukubitwa n’Umuyobozi w’umudugudu wa Karumuna

Ahagana i saa moya z’umugoroba mu mudugudu wa Karumuna mu kagari ka Kanzenze mu murenge wa Ntarama haravugwa ikubitwa rya Uwera Chantal agakubitwa na mudugudu wa Karumuna madame Uwera Bernadette amuziza gusana ubwiherero bukoreshwa n’abagenzi yariyaragiriwe inama n’ubuyobozi mu rwego rwo guca umwanda maze agakubitwa nuwo muyobozi w’umudugudu nkuko nyir’ubwite abyivugira.

Amakuru agera kuri Muhabura.rw aravuga ko uyu mudugudu yakubise uyu muturage Chantal bapfa ko yasanuraga akanyariro cyangwa ubwiherero bwe bukoreshwa n’abagenzi.


Bamwe bari aho ibyo byabereye bavuze ko mudugudu Uwera Bernadette yaje arwana ,akubita Uwera Chantal aho kugirango abanze yumve imiterere y’ikibazo.

Ku ruhande rwa Uwera Chantal wakubiswe yabwiye muhabura.rw icyo bapfa na mudugudu cyatumye amukubita.


Yagize ati:”Hakiri umuyobozi w’umurenge n’ushinzwe ubutaka bacyuye igihe bambwiye ko nubaka akanyariro mu rwego rwo kurinda inkari zimanuka zijya mu muhanda no mu ngo z’abaturage ,nibyo nakoraga ubwo mudugudu araza arankubita atabanje ngo anambaze.”


Yavuze kandi ko iryo ari ihohoterwa rigomba gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe dore ko kuri ubu uyu Uwera yagiye kwivuriza mu bitaro bya Nyamata ndetse akaba yamaze gushyiriza ikirego RIB.

Ubwe Uwera Chantal yabwiye muhabura.rw ko yakubiswe abantu benshi bareba harimo uwitwa Claude ucururiza aho hafi, uwitwa James ndetse nuwitwa Dismas wari uri aho.

Yavuze ko yagiriwe inama nuwari muyobozi w’umurenge Mukantwari ko kuba abagenzi bose baza kunyara aho bigakurura umwanda yakubaka ako kanyariro bigaca umwanda ugaragara aho.

Yanavuze ko ibyo byose biterwa na ruswa igaragara mu nzego z’ibanze aho usanga uwubaka hari amafaranga acibwa atazwi na Leta,ibyo rero bigakurura ukubangamirwa ndetse n’ikimenyane.

Yongeyeho ko kandi amakimbirane ya Uwera Chantal nabo bayobozi basanzwe bagirana amakimbirane ku buryo bamukuye mu nzu ye akajya gucumbika i Nyamata we n’abana be batanu.

Yagize ati:

“Si ubwa mbere aba bayobozi bangirira gutya kuko hari igihe bansohoye mu nzu n’abana batanu nkajya gukodesha i Nyamata ariho ndi kugeza niyi saha.”


Uwera Bernadette mudugudu wa Karumuna avugana na muhabura.rw yavuze ko atigeze arwana na Chantal ahubwo ko Chantal yamufashe umusatsi akawukurura.


Yagize ati:”Yamfashe umusatsi arawukurura none ngo namukubise?Si byo ni ukubeshya.”

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’Umurenge wa Ntarama buvuga kuri iki kibazo duhamagara Umunyamabanga Nshingwabikorwa wumusimbura kuko uhasanzwe ari mu kiruhuko ntiyafata terefoni.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Mutabazi Richard avugana na Muhabura.rw yavuze ko uwakubiswe yageza ikibazo cye mu buyobozi kigakurikiranwa.

Yagize ati:”Uwakubiswe nageze ikibazo cye mu buyobozi maze gikurikiranwe.”

Muri uyu mudugudu hamaze iminsi humvikana abaturage bashinja komite nyobozi y’Umudugudu wa Karumuna kurya ruswa mu bijyanye n’imyubakire no gusanura aho usanga umuturage wavuganye nabo bayobozi yubaka nta cyangombwa utavuganye nawe ugasanga baramujujubya abuzwa kubaka.

Abaturage rero iyo barebye ibyo nabo bavuga ko ibyo byagakwiye gucika hakishyurwa amafaranga yo gusana cyangwa kubaka dore ko ibyo byamaze kuzana umwuka mubi muri bo.


Abaturage kandi barasaba inzego bireba kubikurikirana kuko abo babibwiye bataza ahubwo ukagirango ayo mafaranga baba bayagabuye bigatuma inzego zisumbuyeho z’Akagari ka Kanzeze ndetse nakarere muri rusange zitaza kumva imiterere y’ikibazo no gushaka umuti urambye wabyo dore ko habarizwa ibyaha byinshi n’ubikurikiranye ashaka kwica.

Mu minsi yashize Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel basuye Akarere ka Bugesera baganira n’abantu batandukanye ku ngingo zitandukanye.

Mbere y’uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu atangira kuganira n’abavuga rikumvikana, uhagarariye Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu Ntara y’Iburasirazuba yagarutse ku byaha bigaragara cyane muri ako Karere, asaba abo bayobozi ko bakumira ibyo byaha, kugira ngo abaturage babeho batekanye.

yibukije abayobozi kandi ko inshingano zikomeye bafite ari ukugira umuturage utekanye kandi ufite imibereho myiza, no kuzamura imyumvire y’abaturage kuri gahunda za Leta.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akunze guhwiturira abayobozi kurushaho kwegera abaturage aho bakunze kumara umwanya mu nini mu biro no mu nama za hato naho , ibi bikaba bisa neza nkibibera mu murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera , ikindi kandi Perezida akunze kuvuga nuko hakwiye gushyirwa ingufu mu kubaza abantu ibyo bakora kandi hakirindwa gushakwa urwitwazo ku bagaragayeho ibyaha.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe