Rwanda: Ubushobozi bucye bukomeje kugaragara mw’itangazamakuru

Mu gihe kuri uyu wa Mbere hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru, abanyamakuru baragirwa inama yo kutarenga ku mahame y’umwuga bitwaje ubushobozi bucye bw’amafaranga buvugwa muri uru rwego.

Hashize imyaka hagaragara iterambere mu itangazamakuru ririmo kwiyongera kw’ibitangazamakuru, ndetse no kwegera abaturage, ni ibishimwa n’abaturage.

N’ubwo bimeze gutyo ariko, kenshi iyo hizihizwa umunsi w’ubwisanzure bw’itangazamakuru  wizihizwa buri tariki 3 buri mwaka, ibiganiro byo kwizihiza bigaruka ku bushobozi buke buvugwa muri uru rwego, ibyo bamwe bavuga ko bishobora no kugira ingaruka ku bunyamwuga bw’abarikora.

Leta igaragaza gushyigikira uru rwego cyane cyane binyuze mu kongerera ubushobozi abanyamakuru ubwabo, ariko igatanga umuti ku kibazo cyubushobozi ku kwishyira hamwe kw’abari muri uyu mwuga.

Jean Bosco Rushingabigwi ni umuyobozi w’ishami rishinzwe guhuza ibikorwa by’itangazamakuru mu Rwego rw’Igihugu rw’imiyoborere (RGB).

Uku kwishyirahamwe, kw’abari muri uyu mwuga kandi ni na wo muti impuguke muri uyu mwuga zitanga, usibye ko hari n’ basanga aho kwirengagiza amahame witwaje amaramuko wahindura ukava muri uyu mwuga.

Dr Nkaka Raphael, na Tom Ndahiro ni inararibonye bakaba n’impuguke mu itangazamakuru.

Umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru wizihizwa buri mwaka tariki ya 3 z’ ukwezi kwa gatanu.

Mu mwaka wa 2018, ubushakashatsi bugaragaza ibipimo by’uko itangazamakuru rihagaze mu Rwanda ibizwi nka Rwanda media Bolometer bukorwa na RGB, bwagaragaje ko igipimo cy’iterambere ry’itangazamakuru mu Rwanda kiri kuri 72.4 %.

Ubwisanzure bw’itangazamakuru buri 81.3% buvuye kuri 82.1%, bivuze ko bwari bwagabanutseho 0.8  ku ijana, mu gihe icyizere abaturage bafitiye itangazamakuru cyari kuri 75.3%.

RGB yasabye ko ibitangazamakuru bishaka kwishyira hamwe byashyigikirwa, ndetse hakabaho kuvugurura amabwiriza agenga imikorere y’ibitangazamakuru ndetse no kongerere ubushobozi abayobozi b’ibitangazamakuru.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe