Bugesera: Minisitiri Gatabazi ya cyebuye abayobozi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abayobozi mu Nzego z’ibanze n’abavugarikumvikana bo mu Karere ka Bugesera gufasha Umukuru w’Igihugu kugira ngo ibyo yemereye abaturage bigerweho, gufasha abaturage kugira umutekano no kunoza serivisi baha abaturage by’umwihariko serivisi z’ubuzima.

Mu ruzinduko Minisitiri Gatabazi yagiriye muri kariya Karere, baganiriye ku ngingo z’ibigiye gushingirwaho birimo gufasha abaturage gukemura ibibazo bagaragaje bitarenze ukwezi kwa Nyakanga, kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’ubukangurambaga buzamura iterambere ry’ingo.

Ni nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere Karere ka Bugesera, birimo Umudugudu watujwemo imiryango yari ituye mu manegeka, mu birwa bya Mazane na Sharita. Yasabye Akarere gufasha aba baturage kongera umukamo.

Yanasuye abatuye Akagari ka Karera, ku nkengero z’ahubakwa ikibuga mpuzamahanga cy’indege, batuye ahatari serivisi z’ibanze nk’amashuri, amavuriro,… abizeza ko Leta ifite gahunda yo kubatuza neza begereye izo serivisi n’amasambu yabo bagakomeza kuyabyaza umusaruro.
ry’abaturage. Mu byo yasuye harimo ubworozi bw’inka zorojwe abaturage batujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Rweru mu

Akaba yanasuye igishanga gihuza Uturere twa Ngoma na Bugesera, asaba ko kirushaho kubyazwa umusaruro.

Bamwe mu baturage batanze ibitekerezo kuri “twitter” bishimiye uru ruzinduko banagaragaza ibindi bifuza byakorwa.

Umwe yagize ati: “Ibikorwa byanyu rwose birivugira kandi uyu mwanya mwawuhawe muwukwiriye, gusa ni mumara gusura uturere duturiye imipaka muzasure n’uturimo hagati mu gihugu kuko na ho hari ibikorwa bikeneweho inama zanyu”.

Uretse Akarere ka Bugesera, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yanasuye utundi turere two mu Ntara y’Iburasirazuba twa Ngoma, Kayonza na Kirehe.

Yasabye abayobozi gukomeza gukora neza batizigamye muri iki gihe hagitegerejwe amatora y’inzego z’ibanze, gukemura ibibazo abaturage bafite byose bitarenze ukwezi kwa Kamena 2021, kwibutsa abaturage uruhare n’inshingano zabo mu bibakorerwa no mu iterambere ry’igihugu muri rusange.

Ikindi ni ugutanga serivisi nziza by’umwihariko serivisi z’ubuzima, iz’inzego z’ubuyobozi n’iz’abikorera, kwagura imishinga y’ubuhinzi ihari no gutoza abaturage gufata inshingano, kwita ku mutekano wo mu ngo n’aho batuye.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe