RIB yashimiye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zafashe icyemezo cyiza cyo kohereza Munyenyezi

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Mata 2021, ahagana saa moy n’iminotya ine (19:04) ni bwo Munyenyezi  Béatrice yagejejwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali n’indege y’Ikompanyi ya KLM , aho yahise ashyikirizwa rwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Yoherejwe mu Rwanda nyuma yo kurangiza igihano cy’imyaka 10 yari yarakatiwe n’urukiko rwasanze yarabeshye ko nta ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igihe yakaga ubuhunzi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Dr Murangira Thierry, yashimiye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zafashe icyemezo cyiza cyo kohereza Munyenyezi kuburanishirizwa mu Rwanda cyane ko yari mu bantu bashyiriweho inyandiko zibata muri yombi.

Dr. Murangira yavuze ko Munyenyezi akurikiranweho ibyaha birindwi bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu yakoreye mu yahoze ari Perefagitura ya Butare.

Harimo icyaha cyo kwica nk’icyaha cya Jenoside, gucura umugambi wo gukora Jenoside, gutegura Jenoside, gushishikariza abantu ku buryo buziguye cyangwa butaziguye gukora Jenoside, kurimbura, n’ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

RIB ikomeza ivuga ko  kuba Beatrice Munyenyezi agejejwe mu Rwanda ari ubutabera butanzwe ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane ko uyu mugore akurikiranweho ibyaha bikomeye.

Dr Murangira avuga ko hari abatangabuhamya babonye Munyenyezi kuri bariyeri agenzura irangamuntu, agatoranyamo Abatutsi kugira ngo bicwe. Tariki ya 25 Mata 1994, kuri bariyeri yari kuri Hotel  Ihuriro, yatoranyaga Abatutsi akabageza ku Nterahamwe kugira ngo zibasambanye.

Yatangaje ko Munyenyezi ubwe yakoresheje imbunda yo mu bwoko bwa Pistol mu kurasa umubikira, nyuma yo kumuha Interahamwe zikamusambanya.

Aho Munyenyezi yakoreye ibyo byahaa hakoreraga interahamwe nyinshi hamwe n’umugabo we Arsène Shalom Ntahobari na Nyirabukwe Nyiramasuhuko Pauline wari Minisitiri w’Umuryango yn’Iterambere ry’Umugore, uwari Perefe wa Butare Joseph Kanyabashi n’abandi.

Arsène Shalom Ntahobarina nyirabukwe Nyiramasuhuko Pauline bahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakatirwa imyaka 47 y’igifungo.

Munyenyezi yahungiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu mwaka wa 2003 aho yageze asaba ubuhungiro agaragaza ko ngo ari impunzi ya politiki.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Munyenyezi ari kumwe n’abana be bahungiye mu gihugu cya Kenya, bigeze mu 1995 yandika urwandiko rusaba ubuhunzi muri Amerika ariko abikora yigize nk’umwe mu bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri Gashyantare 2013, Munyenyezi yambuwe ubwenegihugu bw’iki gihugu nyuma y’uko urukiko rwo muri Leta ya New Hampshire rumuhamije ibyaha byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. mu gihe yari yaravuze ko nta rwo yagize ubwo yasabaga ubu bwenegihugu bw’iki gihugu.

Nyuma yo kwakirwa na RIB kuri uyu mugoroba, Munyenyezi yahise ajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera mu Mujyi wa Kigali.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe