Amerika yohereje mu Rwanda Beatrice Munyenyezi wamenyekanye nka Komanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zohereje mu Rwanda Munyenyezi Béatrice ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, kugira ngo agezwe imbere y’ubutabera ku byaha bya Jenoside akurikiranyweho.

Beatrice Munyenyezi wamenyekanye ku kazina ka “Komanda” mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ni umugore wa Arsène Shalon Ntahobali, akaba umukazana wa Paulina Nyiramasuhuko wari  Minisitiri w’ Umuryango n’Iterambere ry’Umugore muri Guverinoma yakoze Jenoside.

Nyiramasuhuko yahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), akatirwa igihano cy’igifungo cya burundu mu rwego rwa mbere ariko mu bujulire igihano cyaragabanutse akatirwa gufungwa imyaka mirongo ine n’irindwi (47).

Umuhungu we akaba n’umugabo wa Munyenyezi, Shalom Ntahobali, yakatiwe gufungwa imyaka mirongo ine n’irindwi (47) kimwe na nyina.

Yitezwe kugezwa mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Mata 2021 kugira ngo agezwe imbere y’ubutabera ku byaha akurikiranyweho.

Munyenyezi yahunze u Rwanda guhera mu mwaka wa 1995, akaba yarabanje guhungira muri Kenya mbere yo gusaba ubuhungiro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika avuga ko ari impunzi ya Politiki. Yageze muri Amerika mu mwaka wa 2003, ahita aba umuturage usanzwe muri Leta ya New Hampshire, mu Mujyi wa Manchester.

Abaturanyi be bamumenyereye ku izina rya “Bea” ariko ngo ntibari bazi uwo ari we kugeza ubwo yatangiraga gukurikiranwa ko yaba yarabeshye Ibiro by’Abinjira n’abasohoka kugira ngo abone ubwengegihugu.

Mu mwaka wa 2010 ni bwo uwo mugore wari utuye mu Mujyi wa Manchester yatawe muri yombi ariko nyuma aza kurekurwa, yongera gufatwa nyuma y’imyaka ibiri akurikiranyweho kuba yarabeshye Ibiro by’Abinjira n’Abasohoka ku ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma y’imyaka 10 atuye, ku wa 21 Gashyantare 2013, yambuwe ubwenegihugu nyuma y’uko Urukiko rwo mu Mujyi wa Manchester rumuhamije ibyaha byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Muri urwo rubanza umucamanza yasobanuye ko nubwo Munyenyezi atigeze agira umuntu yica yagize uruhare mu kugaragaza abicwa kuri bariyeri yari inyuma ya Hoteli yo kwa Sebukwe.

Ubucamanza bwamugaragaje nk’umuyoboke ukomeye w’Ishyaka ryari ku Butegetsi [MRND] ryateguye rikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ikibazo cye mu butabera cyatumye mu handikwa inkuru yahawe igihembo nyuma yo gusohoka mu Kinyamakuru Boston, yiswe  “The Monster Next Door”bishatse kuvuga “Umuturanyi w’Ikigashanyi”.

Iyo nkuru igaragaza ko abaturanyi ba “Bea” bamubonaga nk’umugwaneza cyane kugeza n’ubwo bajyaga kumutangira ubuhamya bumubogamiyeho kubera ko bari batarasobanukirwa n’ibyaha bikomeye akurikiranyweho mu Rwanda.

Ariko uko bagiye bamutahura bakamenya amateka y’ubuzima bwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, batanze ubuhamya bw’uko bari bafite umuturanyi w’ikigashanyi (Monster) batabizi. Inkuru ishingiye ku buzima bwe bwo kwiyoberanya yakozwemo na filimi yakunzwe cyane muri Amerika n’ahandi ku Isi.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe