Perezida Kagame yagaragaye ku rutonde rwabazatorwa mo umuyobozi wagaragaje impinduka mu mwaka wa 2020

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame aragaragara ku rutonde rwateguriwe gutoranywamo umuyobozi wagaragaje impinduka mu mwaka wa 2020 (African Impact Leadership ), bikaba byitezwe ko icyo gihembo kizatangwa n’Ikigo cy’Ikinyamakuru n’Itumanaho African IMPACT Magazine gikorera i Accra muri Ghana.

Icyo Kigo gishobora kugeza serivisi zacyo mu bihugu bigize Umugabane w’Afurika binyuze mu kigo  AIM Group, gisanzwe gitanga serivisi z’ubucuruzi, ubujyanama no gutegura inama mu bihugu binyuranye by’Afurika birimo n’u Rwanda.

Bumwe mu butumwa bukomeje gukwirakwizwa cyane mu bakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye ni ubw’umuyoboro benshi bakomeje kunyuraho batora Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, mu rwego rwo kongera amahirwe yo kumubona yegukanye Igihembo cy’umunyafurika w’umwaka wa 2020.

Urutonde rutorwamo umuntu umwe uzegukana icyo gihembo ruragaragaraho abayobozi 25 mu bya Politiki n’ab’ibigo bitandukanye bafire ibikorwa bitandukanye bakora bizana impinduka mu buzima bw’Abanyafurika.

Perezida Kagame ni umwe muri abo nk’umwe mu bayobozi b’intangarugero bagaragaje ubwitange by’umwihariko mu mwaka wa 2020, waranzwemo n’ibihe bigoye byatewe n’icyorezo cya COVID-19.

Yakunze cyane kugaragara mu bikorwa bishakira umuti ibibazo byugarije Afurika no muri ibyo bihogoye kugeza ubu. Muri uwo mwaka, u Rwanda rwakoze ibikorwa byinshi by’intangarugero mu rugamba rwo guhangana na COVID-19 kubera ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Kagame.

Ni igihugu cyakomeje kuza mu bihugu bike ku Isi byizewe ku ngamba zo guhangana na COVID-19  gikomeje no gutanga urugero rwiza muri Afurika mu guhangana n’icyo cyorezo, no gushyiraho ingamba zigamije kwikura mu ngaruka cyagize mu nzego zirimo n’urw’ubukungu.

African Impact Leadership ni igihembo gikomeje gutegurirwa kuzaba kimwe mu bihembo bikomeye ku Isi bihabwa Umunyafurika ushimirwa uruhare yagize mu mpinduka zikenewe ku Mugabane w’Afurika haba mu rwego rwa Politiki n’urw’ubukungu.

Abayobozi bagaragara ku rutonde rw’abahatanira ibihembo 

Umunyafurika w’Umwaka

1. Paul Kagame: Perezida wa Repubulika y’u Rwanda
2. Nana Akufo-addo: Perezida wa Ghana
3. Abdulsamad Rabiu: Umushoramari akaba nyiri ikigo BUA Group, Nigeria
4. Nana Bendiako: Umuyobozi w’Ikigo Kwarleyz Group, Ghana
5. Dr. Ngozi Okonjo Iweala: Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO), Nigeria

Uwasigasiye Umurage w’Afurika

1. Bola Tinubu: Umunyapolitiki, umugiraneza n’umunyenganda wo muri Nigeria
2. Manu Chandaria: Umunyenganda akaba n’ukora ibikorwa by’ubugiraneza muri Kenya
3. Jean Pierre Amougou Belinga: Umunyenganda akaba n’umugiraneza wo muri Cameroun

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo w’Umwaka

1. Amb. Oti Jonathan: Umuyobozi w’Ikigo Boundless Group, Nigeria
2. Jubril Mohammed: Umuyobozi w’Ikigo JBC1, Ghana
3. Koffi Amoa Abban: Umuyobozi w’Ikigo RigWorld Group, Ghana
4. Bundotich Zedekiah: Umuyobozi w’Ikigo Buzeki Group, Kenya
5. Gilbert Ewehmeh: Umuyobozi wa Start Up Nkap, Cameroun
6. Bashir Falz: Umuyobozi wa Flexisaf Edusoft, Nigeria

Umuyobozi ukiri muto w’umwaka

1. Rt Hon . Ahmed Mohammed: Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko (Kogi State House Of Assembly), Nigeria
2. Rt Hon Adebo Ogundoyin: Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko (Oyo State House Of Assembly), Nigeria
3. Seun Onigbinde: Umuyobozi akab ari na we wshinze Ikigo BudgIT , Nigeria
4. Sam Nloin: Umuyobozi akaba yaranashinze Ikigo CWASAF, Cameroun
5. Eric Kitoni: Umuyobozi akaba ari na we washinze Shades System E.A, Kenya

Umunyafurika ukiri muto wageze kuri byinshi

1. Oluwatobi Ajayi: Umuyobozi w’Ikigo NORD Automobiles, Nigeria
2. Charles Ofori: Umuyobozi w’Ikigo Dext Technology,Ghana
3. Terryanne Chebet: Umuyobozi wa Scarlet Digital, Kenya
4. Eugene Mbagua: Umuyobozi w’Ikigo Young Rich Media, Kenya
5. Jaynyuy Joybert: Umuyobozi w’Ikigo COSDEF Group, Cameroun,
6. Shahid Yakub: Umuyobozi w’Ikigo Mototo Africa, Kenya
7. Jubril Mohammed: Umuyobozi wa JBC1, Ghana.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe