Gatsibo: Byinshi mwamenya kuri burugumesitiri Gatete washinze umutwe w’abagore witwaga Interamwete wa maze Abatutsi

Ubwo Jenoside yakorewe abatutsi yatangiraga ngo Gatete yashinze umutwe witwaga Interamwete akaba ari abagore n’abakobwa bafashaga abagabo kwica abatutsi.

Gatete Jean Baptiste wari Burugumesitiri wa Komine Murambi mu yahoze ari Byumba, yategetse interahamwe kwica abatutsi babaga muri iyo komine ku buryo nta n’umwe usigara.

Tariki 11 Mata 1994 ni itariki itazibagira mu mitwe ya benshi by’umwihariko abari batuye muri Murambi kuko aribwo abatutsi ibihumbi n’ibihumbi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika ya Kiziguro, bishwe bigizwemo uruhare na Gatete.

Gatete wakatiwe igifungo cy’imyaka 40 n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, ni umwe mu bahembereye amacakubiri mu yahoze ari Komine Murambi yabereye umuyobozi kuva 1981 kugera 1993.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Kiziguro, Rutinduka Laurent, yagaragaje bimwe mu bihamya byerekana ko Gatete ari mu bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibyo birimo kuba yarategetse ko hatozwa interahamwe 150 muri buri segiteri.

Ati “Muri Murambi harimo segiteri 14, buri segiteri yose yashatsemo urubyiruko 150 rukajya rutozwa ubwicanyi ndetse n’ibindi bikorwa bibi bizakorerwa abatutsi.”

Yanavuze ukuntu ubwo Jenoside yatangiraga Gatete yaciye muri segiteri zose afite indangururamajwi agenda abwira abaturage ko abahaye iminsi 10 yo kwica umututsi wese, avuga ngo “Nkeneye Komine idafite umututsi n’umwe.”

Gatete yashinze Interamwete

Ubwo Jenoside yakorewe abatutsi yatangiraga ngo Gatete yashinze umutwe witwaga Interamwete akaba ari abagore n’abakobwa bafashaga abagabo kwica abatutsi.

Uyu mutwe nta handi hantu mu Rwanda wabaga uretse muri Komine Murambi.

Padiri Rutinduka yatanze urugero kuri Bushayija wari umuyobozi wa MDR muri Murambi, aho yicanwe n’abana be 11. Umugore we yishwe n’interamwete zimaze kumwambura ubusa.

Ikinyamakuru cyitwaga ‘Ukuri kwa Murambi’

Iki kinyamakuru ngo kiri mu byatumye hicwa abatutsi benshi muri Murambi kuko ngo cyacishwagamo abatutsi benshi babeshyerwa ko ari ibyitso by’inkotanyi. Kuva mu 1990 hagiye hicwa abatutsi benshi bitewe n’iki kinyamakuru.

Mujawingoma Jeanne warokokeye i Kiziguro yatanze ubuhamya bw’ukuntu Gatete yahagarikiye Interahamwe akajya azitegeka kwica abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Kiziguro.

Ati “Tariki 11 Mata Gatete yaraje abaza Interahamwe zari zatwicaje hasi twese, ngo harabura iki ngo aba bantu mubice ko Inkotanyi zenda kutugeraho.”

Bahereye ku bagabo n’abasore barabica maze baradufata tukajya duterura imirambo tuyijyana mu cyobo kinini cyabaga hano hafi, bwarinze bwira bakica kuko hano hari hahungiye abatutsi benshi.”

Icyo gihe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima ushinzwe ubuvuzi rusange Dr. Ndimubanzi Patrick yavuze ko Jenoside yaturutse kuri Leta mbi.

Yashimangiye ko nta bundi bunyamaswa nk’ubwabaye muri Jenoside buzongera kuko ubu u Rwanda ruyobowe neza.

Ati “Kwibuka ni umwanya dufata nk’Igihugu kugira ngo twibuke abacu ariko tunarwanye ingengabitekerezo ya Jenoside. Jenoside yakorewe abatutsi yakozwe bigizwemo uruhare na leta yari iriho kuko bayiteguye imyaka myinshi. Uyu munsi dufite leta nziza itarangwamo ivangura.”

Amateka y’uru rwobo

Padiri Rutinduka avuga ko kubera ko agace k’Iburasirazuba kazwiho kutagira amazi, no mu cyari Komini Murambi bikaba byari uko, ibi ngo nibyo byatumye mu mwaka wa 1972 Umupadiri witwa Melchior Fuyana ukomoka mu gihugu cya Esipanye akaba yarayoboraga Kiliziya ya Kiziguro, yafashe umugambi wo guha abatuye aka gace amazi meza abanje gukora igikorwa cyo gucukura aha hantu, kuko ngo yari yahapimye abona ko hashobora kuboneka amazi.

Padiri Fuyana mu gihugu akomokamo mu bice by’igiturage ngo haba amariba afasha abaturage kubona amazi meza, ibi ngo nibyo byatumye muri uwo mwaka acukuza uyu mwobo ashaka guha amazi abaturage ba kiziguro, ariko bigeze muri Metero 28 yaje kugira ikibazo gikomeye cyo guhura n’urutare mu kuzimu, bituma asubika gato iki gikorwa.

Nyuma Padiri Melchor yaje kwitabaza uwitwaga Muramutsa Joachim (uyu yaje kwicwa na Gatete muri Jenoside) wayoboraga ibirombe by’amabuye y’agaciro by’ahitwa Bugarura muri Komini Muhura, amusaba ko yamuha urutambi rwo kumena uru rutare, akomeza umushinga wo gushakira abaturage amazi, agera kuri metero 30 z’ubujyakuzimu, ariko amazi arayabura kandi mbere yari yarapimye agasanga arimo. Yifuzaga ko azajya ashyiramo imashini ikogota amazi Abanyakiziguro bakavoma.

Nyuma Padiri Melchor yaje guhindurirwa imirimo avanwa i Kiziguro hazanwa abandi bapadiri, cya cyobo nticyasibwa gikomeza cyasamye umushinga wibagirana gutyo.

Nyuma y’imyaka irenga 22 yose icyo cyobo cyamaze cyidasibwe, mu mwaka wa 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye, guhera tariki ya 9 Mata 1994, abantu bamwe bageragezaga guhungira kuri Kiliziya ya Kiziguro bagiye bicirwa mu nzira bugufi ya Kiliziya, abicanyi barimo Gatete batangira kwibaza aho bashyira imibiri y’abo bantu bari bamaze kwicwa.

Tariki ya 11 Mata 1994, abari bahungiye kuri Kiliziya ya Kiziguro bagabweho igitero simusiga kigizwe n’abasirikare n’Interahamwe, bafashijwe na Gatete n’uwitwa Rwabukombe wayoboraga Komini Muvumba, abarenga ibihumbi bitatu bari aho bose barishwe, ikibazo gikomeza kuba icyo kumenya aho gushyira iyi mibiri.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe