Minisitiri w’Intebe yahagarariye Perezida Kagame mu irahira rya Perezida Touadéra

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente, yitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida wa Repubulika ya Santarafurika (Centrafrique) Faustin Archange Touadéra, i Bangui, aho yari ahagarariye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Ku ruhande rw’u Rwanda, uwo muhango wabye ku wa Kabiri wanitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane akaba n’muvugizi wa Leta Dr. Biruta Vincent, n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Jean Bosco Kazura.

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye na Minisitiri w’Intebe wa Cameroon Dion Ngute ni bamwe mu bayobozi b’Afurika bitabiriye uwo muhango w’irahira rya Perezida Touadéra  watangiye kuyobora kuri manda ya kabiri nyuma yo gutsinda matora yabaye ku ya 27 Ukuboza 2020.

Intsinzi ya Perezida Touadéra yabaye mu gihe agihanganye n’urugamba rwo kugarura amahoro yatangiye akiba Perezida muri Manda ya mbere yatangiranye n’umwaka wa 2016.

Guverinoma ya Touadéra ikomeje urugamba rudasubir inyuma mu guharanira kubaka amahoro arambye, ikaba yariyambaje Loni n’ibihugu byihariye nk’u Rwanda n’u Burusiya muri urwo rugendo.

Mu gihe inyeshyamba zavugwaga cyane mbere ya 2016 zacogojwe n’umuhate washyizwe mu guhangana na zo ku bufatane bw’Ingabo za Leta n’iziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro (MINUSCA) kuri ubu havutse ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba (CPC) riyobowe n’uwahoze ari Perezida w’icyo Gihugu François Bozizé

Uwo mutwe wari wahize no kwica amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite yabaye umwaka ushize ariko ku bufatanye n’Ingabo z’u Rwanda, iz’u Burusiya, iza Santarafurika n’iza Loni, abaturage bakoze amatora mu mutekano usesuye ari na ko umutekano wakomeje kubungabungwa na nyuma y’amatora.

Ku busbe bwa Guverinoma ya Ssantarafurika, u Rwanda rwohereje umutwe w’abakomando barenga 300 tariki ya 25 Ukuboza 2021 bagombaga gufatanya n’ingabo z’Abarusiya mu gutera ingabo mu bitugu ingabo za Loni ndetse n’iz’Igihugu by’umwihariko mu bihe by’amatora.

Mu mezi biri ashize, ku bufatanye bw’izo ngabo zose, inyeshyamba zirukanywe mu duce dutandukanye tw’icyo Gihugu cyagutse, aho igice kinini cyose cyri cyarigaruriwe n’io nyeshyamba.

Gusa muri iki gihe izo nyeshyamba za CPC zagiye zigerageza ibitero bigamije kwinjira Umurwa Mukuru ntizahiwa kuko zasubizwaga inyuma zicyuye amaramasa.

Mu mirwano yabaye haguyemo abasirikare ba MINUSCA barimo n’uw’u Rwanda nka kimwe mu bihugu byohereje umubare munini w’abasirikare n’abapolisi muri ubwo butumwa bwa Loni bwatangiyeguhera mu mwaka wa 2014.

Mu nama iheruka yahuje ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) yabereye i Luanda muri Angola muri Mutarama 2021, abayobozi bo mu Karere bagaragaje ko bashyigikiye Perezida Touadéra ndetse bashimangira ko batazigera bemera ko abayobozi n’imitwe yagerageje kubngamira amatora yo mu mwaka ushize gufta ubuyobozi ku ngufu.

Kugeza ubu Loni yemeje ko ubwicanyi bukorerwa abasivili muri Santarafurika bugomba kuryozwa umutwe w’inyeshyamba wa CPC, ndetse n’umuyobozi wa Bozizé, yashyiriweho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi guhera mu mwaka wa 2013.

Nyuma yo kurahira, Perezida Touadéra yiyemeje ko atazacogora mu rugamba rwo guca umuco wo kudahana by’umwihariko kuri izo nyeshyamba zihungabanya umutekano w’Igihugu. Yaniyemeje kandi kubaka sosiyete itagira n’umwe iheza mu rugendo rwo kubaka iterambere rirambye.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe