Urukiko mpuzamahanga rwo ngeye guhamya ibyaha Jenerali Bosco Ntaganda

Urukiko mpuzamahanga mpana byaha ICC rwo ngeye guhamya ibyaha byo mu ntambara umukuru w’abarwanyi bo mu gihugu cya Congo Kinshasa , Jenerali Bosco Ntaganda.

Umucamanza Howard Morrisson, wasomye urubanza, yagize, ati: “Urugereko rwemeje ku bwiganze bw’abacamanza batanu barwo icyemezo cy’urugereko rw’ibanze rwo ku itariki ya 8 y’ukwezi kwa karindwi 2019 kivuga ko Ntaganda ahamwa n’ibyaha 18 by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, byakorewe mu ntara ya Ituri muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu 2002-2003. Bityo, rwemeje ko igihano cyo gufungwa imyaka 30 kigumaho.”

Urukiko rwamuhamije ibyaha birimo; gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, gufata bamwe akabahindura abacakara bo gukoresha imibonano mpuzabitsina, ibyaha byibasiye abasiviri, gushyira abana mu nyeshyamba n’ibindi…

Mu 2013, Ntaganda yari mu mutwe wa M23 waje gucikamo ibice, igice cye cyokejwe igitutu mu mirwano mu burasirazuba bwa Kongo ahungira mu Rwanda yishyikiriza ambasade y’Amerika i Kigali ari nayo yamwoherereje uru rukiko.

Ntaganda w’imyaka 46, urukiko rwavuze ko yavukiye mu majyaruguru y’u Rwanda, ku myaka 17 akajya mu mutwe wa APR warwanyaga ubutegetsi bw’u Rwanda. Yaje kubona ubwenegihugu bwa Kongo.

Nyuma yagiye mu mutwe wa FPLC (Forces Patriotiques pour la Libération du Congo) wa Thomas Lubanga ari nawo ashinjwa gukoreramo ibyo byaha ubwo yari umwe mu barwanyi bawuyobora.

Thomas Lubanga we, mu 2012 uru rukiko rwamukatiye gufungwa imyaka 14 kubera ibyaha birimo ibisa n’ibyo Ntaganda ashinjwa.

Urubanza rwa Ntaganda bitaga ‘Terminator’ rufite icyo rusobanuye ku bihumbi byinshi by’abanyekongo barokotse n’ababuze ababo mu ntambara z’imitwe yitwaje intwaro mu bice bya Ituri na Kivu ya ruguru.

Ntaganda yari yahamwe n’ibyaha 18 harimwo ubwicanyi, gufata ku nguvu no kwinjiza abana mu gisirikare, akaba kandi yari yabaye umuntu wa mbere uciriwe urubanza .

Ibyo byaha byakorewe mu karere kagwiriyemwo Amabuye ya gaciro ka Ituri muri Republika iharanira demokarasi ya Kongo .

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe