Umukinnyi w’u Rwanda mu magare yegukanye umudari wa Zahabu [ AMAFOTO]

Umukinnyi w’u Rwanda mu cyiciro cy’ingimbi “Men Junior”, Tuyizere Etienne yegukanye umudari wa Zahabu  muri shampiyona y’Afurika mu mukino wo gusiganwa ku magare  ikomeje kubera mu Misiri.

Kuri uyu wa Gatanu taliki 05 Werurwe 2021 ni bwo hakinwe icyiciro cyo gusiganwa mu muhanda “Road Race” mu ngimbi “Men Junior” no mu bangavu “Women Junior”.

Mu ntera ya kilometero 84, Tuyizere Etienne yaje ku mwanya wa mbere ahabwa umudali wa Zahabu  aho yakoresheje amasaha 2, iminota 29 n’amasegonda 25. Ku mwanya wa kabiri haje Sanbouli Mohammed ukomoka muri Maroc naho ku mwanya wa 3 haza undi mukinnyi w’u Rwanda, Niyonkuru Samuel  aba bombi bakoresheje amasaha 2, iminota 30 n’amasegonda 58.

Abandi  bakinnyi b’u Rwanda, Iradukunda Valens yasoreje ku mwanya wa 7 naho Mugabo Hussein asoza igihe cyagenwe cyarenze.

Muri iki cyiciro, abakinnyi   28 ni bo batangiye isiganwa  hasoza 20. Mu bakinnyi 8 batabashije gusoza, 6  basoje igihe cyagenwe cyarenze naho abandi  2 ntibabasha gusoza.  Muri shampiyona y’Afurika iheruka nabwo u Rwanda rwegukanye umudari wa Zahabu muri iki cyiciro wegukanwe na Uhiriwe Byiza Renus.

Aba bakinnyi bakinnye muri iki cyiciro  baturuka mu bihugu 8 ari byo Misiri, Uganda, Burundi, Maroc, Rwanda, Afurika y’Epfo, Ethiopia na Algeria.

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 06 Werurwe 2021, shampiyona y’Afurika irasozwa hakinwa icyiciro cyo gusiganwa mu muhanda “Road Race” mu  bakobwa bakuru n’abatarengeje imyaka 23 “Women Elite & U-23”.

Muri iki cyiciro, ikipe y’u Rwanda iraba igizwe na Ingabire Diane, Nzayisenga Valentine, Tuyishime Jacqueline na Mukashema Josiane aho basiganwa intera ya kilometero 98. Muri rusange harasiganwa abakinnyi 29 baturuka mu bihugu 11 (Burkina Faso, Ethiopia, Maroc, Namibia, Nigeria, u Rwanda, Afurika y’Epfo, Misiri, Cote d’Ivoire, Guinea na Kenya).

Mu bahungu  bakuru n’abatarengeje imyaka 23 “Men Elite & U-23”,  ikipe y’u Rwanda iraba igizwe na Areruya Joseph, Nsengimana Jean Bosco, Mugisha Moise, Habimana Jean Eric na Nzafashwanayo Jean Claude. Umukinnyi Mugisha Samuel  wagize ikibazo cy’uburwayi  mbere y’uko shampiyina  itangira  ntabwo aza gukina.

Muri iki cyiciro, abakinnyi  bagera kuri 81 barasiganwa intera ya kilometero 140.  Aba bakinnyi bakaba baturuka mu bihugu 15 ari byo  Algeria, Ethiopia, Afurika y’Epfo, u Rwanda, Maroc, Misiri, Burkina Faso, Uganda, Benin, u Burundi, Kenya, Guinea, Sudani, RDC na Tanzania.

Mbere y’umunsi wa nyuma wa shampiyona y’Afurika, kugeza ubu u Rwanda rumaze kwegukana imidali 11 harimo umwe wa Zahabu, 7 ya Feza n’indi 3 ya Bronze.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe