Twategereje igihe kirekire hari abari biteguye kurusha abandi – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yatangaje ko ari inkuru nziza kwakira inkingo za COVID-19 mu Rwanda no mu bindi bihugu by’Afurika, nyuma y’igihe kinini izo nkingo zitegerejwe.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Werurwe ni bwo u Rwanda rwakiriye inkingo za COVID-19 zatanzwe binyuze muri gahunda y’ubufatanye bw’ibihugu mu guhangana n’icyorezo (COVAX Initiative). U Rwanda rwabaye igihugu cya 5 muri Afurika cyakiriye inkingo za COVID-19 binyuze muri gahunda ya COVAX nyuma ya Ghana, Kenya, Cote d’Ivoire na Nigeria.

Icyiciro cya mbere cy’izo nkingo zageze mu Rwanda mugitondo mu gihe ikindi cyiciro cyitezwe kugera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali ahagana saa moya na 15 z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu.

Inzego zitandukanye zishimiye intambwe u Rwanda rwateye mu guharanira guhashya iki cyorezo. Perezida Kagame yiyunze ku bayobozi batandukanye bishimiye ko inkingo za mbere zageze mu Rwanda kimwe no mu bindi bihugu by’Afurika.

Perezida Kagame yagarutse ku buryo rwari urugendo rureruge gutegereza, ati: “Twategereje igihe kirekire; hari abari biteguye kurusha abandi, udashyizeho n’abafite ububasha bungana kurusha abandi, ariko twese turarukeneye byihuse. Ubu ni inkuru nziza kubona inkingo za VOCID-19 zigera muri Afurika zihereye muri Ghana… muri iki gitondo mu Rwanda n’ahandi. Ndashimira COVAX.”

Perezida Kagame yakunze kunenga ibihugu bikize ku Isi byihutiye gukusanya inkingo bikeneye n’izo bidakeneye, bituma ibihugu byinshi bisigaye bibura amahirwe yo kubona izo nkingo ku gihe.

Mu nkuru y’igitekerezo yandikiye ikinyamakuru The Guardian mu kwezi gushize, Perezida Kagame yashimangiye ko mu gihe ibihugu by’Afurika n’ibindi bikiri mu nzira y’amajyambere bizaba bicyugarijwe n’icyorezo, n’ibyateye imbere bizaba bigifite akaga.

Tariki ya 23 Gashyantare 2021, Perezida Kagame yashimangiye impungenge z’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, wagaragaje ko ibihugu byateye imbere n’ibigo byakoze inkingo za COVID-19 bitarimo kubahiriza umurongo washyizweho muri COVAX, bigabanya ingano y’inkingo zishobora kugurwa binyuze muri iyo gahunda.

Kuri ubu Afurika yatangiye kubona inkingo zitandukanye, biratanga icyizere ko urugamba rwo guhangana na COVID-19 ruzagera ku ntego kuko ntawugiye gusigara inyuma mu gukingirwa.

Pfizer na Astra Zeneca zakiriwe n’u Rwanda, ni ubwoko bw’inkingo za COVID-19 zisaba ko abazihabwa bazifata inshuro ebyiri, bityo inkingo zose hamwe zakirwa uyu munsi zikazakoreshwa hakingirwa abantu 171,480 bari mu byiciro by’abafite ibyago byo kwandura cyangwa kuzahazwa na COVID-19 kurusha abandi.

Ababimburira abandi gukingirwa ni abakozi bo kwa muganga, abafite imyaka 65 no hejuru yayo, abafite uburwayi karande n’abandi bakora imirimo yo guhangana na COVID-19 umunsi ku wundi.

Dr Kasonde Mwinga, uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS mu Rwanda, yavuze ko u Rwanda rutahwemye gushyira imbaraga n’ubushishozi mu rugamba rwo guhangana no kurandura icyorezo cya COVID-19 no kurinda ubuzima bw’abarutuye.

Ati: “Kwakira izi nkingo binyuze muri COVAX, uyu munsi biragaragaza ubufatanye bw’abatuye Isi yose mu gutuma inkingo za COVID-19 zigera kuri bose”.

Juliana Lindsey, uhagarariye UNICEF mu Rwanda na we yongeyeho ati: “Tunejejwe n’uko abana, abagore ndetse n’abagabo mu gihugu cyose ubu bafite icyizere cy’uko u Rwanda ruteye intambwe y’ingenzi mu kurandura iki cyago cyibasiye amahanga yose.”

Minisiteri y’Ubuzima iributsa abazahabwa inkingo ko bakwiye kuzirikana gukomeza gukurikiza amabwiriza yose yo kwirinda COVID-19, bambara neza agapfukamunwa, basiga intera hagati yabo n’abandi birinda kujya cyangwa gutinda ahateraniye abantu benshi kandi hafunganye kandi bakaraba intoki.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe