Afurika ikwiye kuvuga ijwi rimwe, uyu munsi n’igihe kizaza- Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagarutse ku gaciro ko guhuza imvugo kw’Afurika ku birebana n’uburenganzira bwo kubona inkingo za COVID-19 mu guhangana n’icyo cyorezo cyibasiye Isi yose.

Perezida Kagame yabigarutseho mu nama ya 2 y’Ihuriro Aswan rigamije kubaka amahoro n’iterambere rirambye, ryashinzwe na Misiri (Egypt), ikaba itegurwa n’Ikigo Mpuzamahanga kigamije guhosha amakimbirane, kubaka amahoro no kuyabungabunga (Cairo International Center for Conflict Resolution, Peacebuilding and Peacekeeping/CCCPA) gikorera muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Misiri.

Iyo nama y’iminsi itanu yatangiye kuri uyu wa Mbere, ifite insanganyamatsiko iganisha ku buryo Adurika yakwikura mu ngaruka z’icyorezo cya COVID-19 ikomeye, inubaka ibirushijeho kuba byiza.

Perezida Kagame nk’umwe mu bagejeje ijambo kubitabiriye iyo nama, yagarutse ku ngingo zinyuranye zishimangira uburyo ubufatanye bw’inzego ari wo musingi wo kwikura mu ngaruka z’icyorezo cya COVID-19 no kongera kubaka ahazaza harushijeho kuba heza.

Mu mpanuro yatanze, Perezida Kagame yahishuye ko guhuza imvugo mu guharanira uburenganzira ku kubona inkingo kimwe n’indi migabane, ari imwe mu nzira zo kugeza Afurika ku ntego yo kongera kwiyubaka. Yagize ati: “Afurika ikwiye kuvuga ijwi rimwe ku kamaro ko kuringaniza ikwirakwizwa ry’inkingo, uyu munsi n’igihe kizaza.”

Perezida Kagame yavuze ko mu rugaba rwo guharanira kuva mu ngaruka za COVID-19 ni kubaka ahazaza harushijeho kuba heza, nta ngingo n’imwe ikwiye gusigara inyuma yafasha muri urwo rugendo.

Indi ngingo Umukuru w’u Rwanda yagarutseho ni iy’uburyo COVID-19 yagaragaje agaciro gakomeye ko kongera ingengo y’imari igenerwa inzego z’ubuzima muri Afurika.

Yagize ati: “Inzego z’ubuzima muri buri gihugu, zabaye inkingi ya mwamba mu guhangana n’icyorezo ku mugabane wacu. Nk’uko nabitangaje muri raporo mperutse gutangaza ku ku buryo hakongerwa ubushobozi bwo gutera inkunga urwego rw’ubuzima muri Afurika, hari uburyo buhari bwafasha za Guverinoma kudakoresha amafaranga menshi gusa ahubwo hagakoreshwa neza ubushobozi buhari.”

Perezida Kagame yongeye kugaruka ku buryo Ikigo gishinzwe kugenzura no gukumira indwara muri Afurika (Africa CDC) cyashimangiye agaciro kacyo muri ibi bihe by’icyorezo.

Yavuze ko icyo kigo cyafashije mu gukusanya no gukwirakwiza ibikoresho by’ubwirinzi n’ibyo gusuzuma COVID-19, gikusanya amakuru ya buri munsi y’uko icyo cyorezo gihagaze ku mugabane ndetse ngo kinashyigikiye ubufatanye bwo gukusanya no gukwirakwiza inkingo.

Ati: “Dukwiye kurushaho gushyigikira Africa CDC mu guharanira ko irushaho kugira ubwigenge n’imikorere ihamye.”

Yasabye ibihugu bigize AU bisigaye, kwemeza no gushyira umukono ku masezerano agenga ikorwa n’icuruzwa ry’imiti ku mugabane kugira ngo atangire kubahirizwa mu gihe gito gishoboka.

Yibukije kandi abitabiriye inama ko bakwiye gukuba kabiri imbaraga zishyirwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA) nka bumwe mu buryo bw’ingenzi bufasha umugabane kubaka ahazaza harushijeho kuba heza.

“[…]Ni muri urwo rwego, guhanga uruhererekane rwo gukora no gucuruza imiti ari ingenzi ku mutekano wahazaza h’Afurika.”

Perezida kagame yashimiye Perezida Abdel Fattah Saeed Hussein Khalil el-Sisi is na Guverinoma ya Misiri yateguye icyiciro cya kabiri cy’Inama ya Aswan mu bihe bitoroheyeAfurika n’Isi yose.

Yavuze ko kuba Misiri yaratangije Ihuriro Aswan mu gihe yari iyoboye Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU), bigaragaza urugero rwiza rw’ubushake bw’icyo gihugu mu guharanira guhuza Afurika.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe