Abakuru b’Ibihugu bigize EAC bahaye inshingano Abacamanza bashya

Mu Mpera z’icyumweru gishize, Abakuru b’Ibihugu byigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bahaye inshingano Abacamanza bashya b’Urukiko rw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (East African Court of justice/EACJ) barimo Abanyarwanda babiri ari bo Ruchard Muhumuza na Me Mugeni Anita.

Richard Muhumuza yabaye Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda guhera mu mwaka wa 2013 ndetse akaba yarabaye na Visi Perezida w’Inama y’Abashinjacyaha mu Rwanda. Mbere ya 2013 yabaye Umushinjacyaha w’Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri n’urwa Nyanza, ndetse ahagararira n’Ubushinjacyaha mu rwego rwisumbuye muri Huye na Nyarugenge.

Mu mwaka wa 2016 ni bwo yatangiye kuba Umucamanza ahereye mu Rukiko rw’Ikirenga. Yaje guhabwa inshingano nk’Umucamanza mu Rukikiko rw’Ubujurire ndetse yongera guhabwa inshingano mu rw’Ikirenga guhera tariki ya 10 Werurwe 2020 kugeza ubu.

Muhumuza yitezweho gutanga umusanzu uhambaye mu Rukiko rwa EAC bitewe n’ubunararibonye afite n’uburambe bw’imyaka irenga 15 mu rwego rw’ubutabera.

Me Mugeni Anita we yari asanzwe akora mu Rugaga rw’Abavoka mu Rwanda nk’uwunganira abantu ku mategeko,  mu rwego rw’ubujurire rw’urukiko rwa EAC akaba yasimbuye Dr Ugirashebuja Emmanuel.

Mu Rukiko rwa EAC, Muhumuza yagizwe umwe mu bacamanza 10 bagize urwego rwa mbere rw’Urukiko (First Instance Division), mu gihe Me Mugeni we yagizwe umwe mu bacamanza batanu bagize Urwego rw’Ubujurire (Appellate Division).

Umunyarwanda Dr Ugirashebuja Emmanuel wasoje manda  nka Perezida w’Urukiko mu Gushyingo 2020, yasimbuwe na Nestor Kayobera ukomoka mu Gihugu cy’u Burundi.

Abandi bacamanza bahagarariye ibihugu byabo muri EACJ ni Geoffrey Kiryabwire ukomoka mu Gihugu cya Uganda wagizwe Visi Perezida asibuye Liboire Nkurunziza ukomoka mu Burundi na we wasoje manda ye mu Gushyingo 2020.

Yohane Masara uhgarariye Tanzania yasimbuye Monica Mugenyi wari ahagarariye Uganda mu rukiko, mu gihe Audace Ngiye yasimbuye Umunyarwanda Dr Faustin Ntezilyayo.

Kathurima M’noti Judge mu rwego rw’ubujurire yasimbuye Aaron Ringera wasoje manda ye muri Mata 2020, na ho Richard Wabwire Wejuli yasimbuye Monica Mugenyi.

Abandi bacamanza bahawe inshingano mu rwego rw’ibanze ni Yohane Bakobora Masara na Richard Wabwire Wejuli, mu gihe mu rw’ubujurire ari Nestor Kayobera na Kathurima M’inoti.

Abacamanaza bakimara gushyirwa mu myanya bahise barahirira inshingano nshya bahawe baranazitangira.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe