Leta zunze ubumwe z’Amerika zasubijeho imfashanyo zari zarambuye Etiyopiya

Leta zunze ubumwe z’Amerika yasubijeho imfashanyo yari yarimye Etiyopiya kubera amakimbirane y’urugomero rw’amashanyarazi irimo yubaka ku ruzi rwa Nil.

Mu kwezi kwa cyenda k’umwaka ushize w’2020, guverinoma y’uwahoze ayobora Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yafungiye Etiyopiya imfashanyo ingana n’amadolari miliyoni 270 kugirango Etiyopiya ibanze ikemure amakimbirane ifitanye na Sudani na Misiri ku kibazo cy’urugomero rwa Etiyopiya ku ruzi rwa rwa Nil.

Umubano wa Leta zunze ubumwe z’Amerika na Etiyopiya warushijeho kuba mubi Perezida Trump avuze ngo Misiri yari ikwiye kurasa urugomero Etiyopiya yubaka ku ruzi rwa Nil. Byatumye minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Etiyopiya ahamagaza ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z’Amerika i Addis Abeba kugirango asobanure icyo yise “guhamagarira Misiri kurwana na Etiyopiya.”

Imishyikirano ya Sudani, Misiri na Etiyopiya, yari ihagarariwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika, nayo yarahagaze. Ibi byose, guverinoma ya Perezida Joe Biden yafashe icyemezo cyo kubihindura, ivuga ko ikibazo cy’uru rugomero kitagomba kuba ikiziriko cy’imfashanyo igenewe Etiyopiya.

Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Ned Price, yavuze mu kiganiro n’abanyamakuru, ati: “Turabyumva neza ko urugomero kuri Nil ari ikibazo gikomeye hagati ya Sudani, Misiri na Etiyopiya. Ariko tugomba kugeza n’imfashanyo ku bo zifitiye akamaro cyane. Tugomba kandi kureba n’uruhare twagira mu gukemura amakimbirane hagati y’ibi bihugu bitatu.”

Misiri na Sudani bafite impungenge ko urugomero rwa Etiyopiya ruzabaganyiriza cyane amazi ya Nil abatunze. Nka Misiri yonyine ubwayo, ku mazi yose ikenera, 90% ikoresha buri munsi ava kuri Nil

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe