Rusesabagina yiyambuye ubunyarwanda imbere y’urukiko [ Reba Amafoto]

Paul Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha birimo no gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro irwanya u Rwanda n’ibyaha by’ubwicanyi, ubwo yari umuyobozi w’impuzamashyaka yongeye kuvuga ko atari Umunyarwanda, ashimangira ko ari Umubiligi.

Yabivuze mu iburanisha ryo kuri uyu wa 17 Gashyantare 2021 ryabereye mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga i Kigali.

Iri buranisha ryari risanzwe ribera ku cyicaro cy’urugereko rw’Urukiko Rukuru rwa Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo rukurikirana ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka, rukaba rwimuriwe muri iki cyumba, i Kigali kubera impamvu zatangajwe zirimo, kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 no korohereza abaregera indishyi muri uru rubanza kugira ngo babashe gukurikira iburanisha ku buryo bw’ikoranabuhanga.

Nyuma yo gusomerwa ibyaha abaregwa bakurikiranyweho n’imyirondoro yabo, Perezida w’Urukiko rukuru, urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka, uyoboye iburanisha yatanze umwanya ngo abaregwa bagire icyo bavuga kuri iyo myirondora n’impapuro z’ihamagara ndetse n’ibyaha baregwa.

Nyuma ya Nsabimana Callixte, na Herman Nsengimana, hakurikiyeho Paul Rusesabagina maze abajijwe niba umwirondoro yasomewe ari uwe arabihakana kuko ngo banditse ko ari Umunyarwanda kandi ari Umubiligi.

Yasabye ko mu mwirondoro handikwamo ko ari Umubiligi naho ku byaha yasomewe, avuga ko ntacyo abihinduraho. Iburanisha rirakomeje.

Rusesabagina ni inde?

  • Yavukiye i Murama, mu cyaro kiri mu majyepfo y’u Rwanda
  • Yavuye mu Rwanda mu 1996, asaba ubuhungiro mu Bubiligi
  • Afite abana batanu, ubwenegihugu bw’Ububiligi n’uburenganzira bwo gutura muri Amerika
  • Yize anakora ibijyanye na hoteli nyuma aba impirimbanyi ya politiki
  • Nyuma ya filimi ‘Hotel Rwanda’ yabonye ibihembo bitandukanye
  • Yashinze ishyaka PDR-Ihumure, ritavugarumwe n’ubutegetsi rikorera mu buhungiro

Mu 2018 na 2019 yabonetse mu mashusho, n’ikiganiro n’abanyamakuru yemera gushyigikira umutwe wa FLN, avuga ko “igihe kigeze ngo hakoreshwe uburyo bwose bushoboka mu kuzana impinduka mu Rwanda kuko inzira zose za politiki zanze”.

Mu rukiko mu kwezi kwa cyenda, yemeye ko yateye inkunga y’amafaranga FLN, ariko ko uwo mutwe wakoraga mu bwigenge kandi inkunga ye itari igenewe ibikorwa by’iterabwoba, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.

Mu cyumweru gishize, inteko ishingamategeko y’Ubumwe bw’Uburayi yavuze ko ikemanga ubutabera Rusesabagina azahabwa, ivuga ko bamwe mu bategetsi mu Rwanda basa n’abamaze kumucira urubanza.

Inteko ishingamateko y’u Rwanda yateranye kuwa mbere w’iki cyumweru yanenze ibyavuzwe n’inteko y’Uburayi ko uregwa “atazahabwa ubutabera buboneye” ivuga ko ubutabera bw’u Rwanda bwigenga.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe