Inteko Ishinga amategeko ivuga ko ya EU yitambitse ubutabera bw’u Rwanda

Inama y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Imitwe Yombi, yemeje umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku mwanzuro (2021/2543(RSP) wafashwe ku wa 11 Gashyantare 2021 n’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi ku Rwanda ku bijyanye na Paul Rusesabagina.

Abasenateri n’Abadepite, ku wa Mbere tariki 15 Gashyatare ni bwo bateranye batanga ibitekerezo kuri uwo mwanzuro  wakozwe na Komisiyo z’ububanyi n’amahanga muri Sena no mu Badepite igamije gusubiza raporo y’Inteko ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi.

Ibitekerezo byatanzwe byose byagaragazaga uburyo Inteko Ishinga amategeko y’u Burayi yibasiye ubusugire bw’u Rwanda no kwitambika ubutabera bwarwo, yitwaje gusabira ubutabera Paul Rusesabagina ukurikiranyweho gushinga no gutera inkunga umutwe witwaje intwaro wahekuye u Rwanda.

Ku wa Kane tariki ya 11 Gashyantare 2021, ni bwo Inteko Ishinga Amategeko ya EU yavuze ko yamaganye “ifatwa rya Rusesabagina ridasobanutse akaba anafungiwe ahantu hatazwi”, isaba ko hakorwa iperereza mpuzamahanga.

Uwo mwanzuro wababaje Abanyarwanda batandukanye, bituma n’Intumwa za Rubanda ziyemeza gusuzuma icyo kibazo zikageza imyanzuro zafashe ku Nteko y’Ubumwe bw’u Burayi.

Inama yo ku wa Mbere yitabiriwe n’Abasenateri 25 hamwe n’Abadepite 70, bose bemeza umwanzuro wa Komisiyo ‘Imitwe Yombi ushimangira ko uw’Inteko Ishinga Amategeko ya EU nta shingiro ufite.

Bavuze ko iyo Nteko ya EU yagaragaje umugambi mubisha wo kwitambika ubutabera bukomeje gutangwa mu Rwanda, bashimangira ko ikwiye guhagarika uwo mwanzuro wayo mu rwego rwo kubahiriza ubwigenge bw’inzego z’ubutabera ndetse n’izindi nzego za Guverinoma y’u Rwanda.

Senateri Niyomugabo Syprien avuga ku mwanzuro wa EU, yavuze ko utoneka Abanyarwanda, ati: “Iyi raporo ni mbi, iratoneka Abanyarwanda mu nzira bibereyemo y’iterambere niyo mpamvu igomba kwamaganwa. Turabaha gasopo, iyi raporo ntabwo ari yo. Iyo bavuga ngo Rusesabagina baramurigishije, nta wamurigishije ahubwo gashyiga yaramushyiguye kubera urugina rw’amaraso yasheshe na we ubwe yarabyivugiye.”

Senateri Mureshyankwano Marie Rose na we ati: “Iyo baza kubaza abatuye i Nyaruguru, buriya hari abantu bishwe batwitswe, hari n’abasigiwe ubumuga budakira nubwo tuvuga abishwe. Hari Gitifu wa Nyabimata wasigiwe ubumuga budakira. Birababaje ko inteko y’u Burayi yareba uburenganzira bw’umuntu umwe, ikirengagiza ubwa benshi bishwe, basigiwe ubumuga budakira.”

Kimwe n’abadepite bose batanze ibitekerezo, bagararagaje ko Rusesabagina akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba n’ibyibasiye inyokomuntu bitatuma ubutabera amahanga yifuza bumuhengamiraho bukirengagiza inzirakarengane zasizwe iheruheru n’ibikorwa bye.

Paul Rusesabagina wari Perezida w’Impuzamashyaka (MRCD) ashinjwa ibyaha 9 birimo iterabwoba, kurema no gutera inkunga imitwe irwanya u Rwanda.

Kuri ubu akurikiranywe n’inkiko z’u Rwanda hamwe na bagenzi be 19 barimo Nsabimana Callixte na Herman Nsengimana babaye abavugizi b’umutwe wa FLN washinzwe na MRCD akiri ku buyobozi bwayo.

Abantu bagera ku 9 ni bo bishwe n’ibitero bya FLN bitandukanye, ndetse uwo mutwe w’inyeshyamba wagiye wigamba kenshi ko ari wo wagabye ibyo bitero byagaragayemo gusahura, gutwika n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Rusesabagina yemereye urukiko ko yateye inkunga uwo mutwe ariko avuga ko atigeze awutuma gukora ubwicanyi. Urubanza rwabo bose bari kumwe rwitezwe kuba kuri uyu wa Gatatatu tariki ya 17 Gashyantare 2021, urubanza rukazabera mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko rw’Ikirenga giherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bitabiriye inama, bagaragaje impungenge batewe n’uguhaguruka kw’Inteko Ishinga Amategeko ya EU kubera Umunyarwanda wakoze amahano kuri gakondo ye, nubwo afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi.

Bavuze ko ibyo biteye isoni n’agahinda, ukurikije uburyo iyo Nteko itigeze igira umwanzuro n’umwe itangaza yamagana Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abasaga miliyoni mu minsi 30 gusa mu myaka 27 ishize, bikaba bishimangira uburyo ukubogama kw’amahanga kwirengagiza rubanda rutagira uruvugiro.

Umwanzuro wafashwe ku ruhande rw’u Rwanda washingiye ku mpamvu zitandukanye washingiyeho zirimo kuba Rusesabagina hamwe na bagenzi be ari Abanyarwanda bakurikiranyweho ibyaha bakoreye ku butaka bw’u Rwanda hagati y’umwaka wa 2018 na 2019.

Ikindi ni ukuba mu Kuboza 2018, Rusesabagina we yaritangarije ko ashyigikiye FLN, agaragaza ko  we n’abafatanyije n’uwo mutwe witwaje intwaro bagamije “kuzana impinduka mu Rwanda kuko inzira za dipolomasi zanze.”

Indi mpamvu ni uko Inteko ya EU yari izi ibikorwa bya FLN ku butaka bw’u Rwanda ariko ikirengagiza ibyo bitero na ba nyiri ubwite biyemerera, no mu mwanzuro yafashe ntigaragaze ukwamagana ibyo bikorwa bihabanye n’amategeko mpuzamahanga.

Igihe ibyo bitero byagabwaga ku butaka bw’u Rwanda iyo Nteko Ishinga Amategeko yarumye gihwa, ariko igihe kigeze cyo kuryoza bamwe ibyo bakoze irahaguruka.

Senateri John Bonds Bideri, ukuriye Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutererane n’Umutekano ya Sena yashimangiye ko umwanzuro w’Inteko ya EU wibasira ubusugire n’imiyoborere by’u Rwanda aho amahanga n’imyumvire yayo ya gikoloni, yumva yayobora imikorere n’imiyoborere y’ibihugu by’Afurika.

Yagize ati: “Ikigaragara ni uko bashaka kwangiza isura y’Igihugu, by’umwihariko muri iki gihe twitegura kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Aabtutsi, no kwakira Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma CHOGM [izaba muri Kamena 2021]. Barashaka ko abazayitabira batangira kubona u Rwanda mu isura barwambitse. Tugomba guhaguruka tukamagana icyo gitero.”

Depite Christine Bakundufite na we yashimangiye ko nta mpamvu n’imwe yari gutuma Inteko ya EU ibogama nubwo Rusesabagina afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi. Ati: “Kuba Rusesabagina yahawe uwenegihugu bw’u Bubiligi, ntibimuha ububasha bwo kuba umuntu urenze cyangwa ufite uburenganzira bwihariye arusha abandi.”

Biteganyijwe ko umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda wohererezwa Inteko Ishinga Amategeko ya EU, Abakuru b’Ibihugu bigize EU, Komisiyo ya EU, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ubuyobozi bw’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba n’abandi.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe