Umugore yibye inka z’umugabo we azijyana iwabo kwitangira inkwano

Ibisa n’ikinamico yagaragaye mu Mudugudu wa Shangazi muri Marakusi, mu gace ka Lugari mu Ntara ya Kakamega mu gihugu cya Kenya, aho umugore witwa Caroline Nang’onda Simiyu yatunguye abaturanyi be, ubwo yajyanaga inka z’umugabo we mu rugo iwabo nk’inkwano umugabo we yamukoye.


Ibi uyu mugore yabikoze ku wa Kabiri tariki 9 Gashyantare 2021 nyuma yo kwinubira ko yabanye n’umugabo we imyaka myinshi, nyamara atinda guhemba ababyeyi be kuba baramubyaye bakanamumushyingira.


Caroline Nang’onda Simiyu yatwaye inka ebyiri z’uwo bashakanye igihe yari adahari. Ni mu gihe hari izindi umugabo we yari yaramukoye bwa mbere hasigara ebyiri.


Augustin Muhanji, umugabo wa Caroline, yabwiye K24 Digital ko we n’umugore we babanye imyaka 20, kandi bakaba barabyaranye abana bane.Gusa umwana wabo wa gatanu yarapfuye Ariko ngo iby’umugore we yakoze byaramutunguye ndetse biranamutangaza.


Muhanji yavuze ko yateganyaga kuzigurisha agukuramo amafaranga y’inkwano mbere yuko umugore we afata icyemezo cyo kujya kwikwa.


Se wa Muhanji, Nathan Muhanji, akaba na sebukwe wa Caroline,yavuze ko ibyo umukazana we kuri Caroline yakoze byo kujyana inka ihaka binyuranyije n’amahame y’umuco wa Luhya (Abahaya) ndetse ko bitabaho ko umugore yikwa.


Ati: “Ni kirazira ku nka yatanzwe nk’inkwano kuba ihaka ku buryo yabyarira mu rugo rw’iwabo w’umugore”.


Sebukwe yakomeje agira ati: “Umuhungu wanjye yari amaze gutwara inka ebyiri mu rugo rwa Caroline nk’ubukwe, kandi yari mu nzira yo gufata izindi ebyiri,none umugore we yahisemo kwifatira ibyemezo ajyana izindi.”

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe