Perezida Museveni nyuma yo kotswa igitutu yategetse inzego z’umutekano kwerekana abantu baburiwe irengero
Perezida Kaguta Museveni yategetse inzego z’umutekano zo muri icyo gihugu gushyira ahagaragara amakuru y’abantu bafunzwe kuva mu gihe cyo kwiyamaza mu matora aheruka kugira ngo imiryango yabo imenye aho bari .
Perezida Museveni atangaje ibi inyuma y’aho imiryango itari mike muri icyo gihugu isabiye icyo gihugu gushira ahabona abantu bayo babuzwe ndetse bakanaburirwa irengero.
Iki kibazo cyagejejwe imbere y’inama nshingamategeko mu cyumweru gishize, isaba Leta gusobanura igihugu ibijanye n’abantu baburiwe irengero.
Mw’ijambo rye, Perezida Museveni yagize ati: “Abashinzwe umutekano ubu basabwa gusobanurira abanyagihugu mu rwego rwo guhagarika aya makuru y’ibura ry’abantu babo”.
“Iki nicyo gikuru nshaka gutangaza kuko hashize iminsi hari amakuru menshi mu binyamakuru avuga ko hari abantu bafuzwe ndetse banaburi irengero”.
Museveni yongeyeho ko kuva mu mwaka ushize hari umutwe w’abagizi ba nabi wari wategura guhungabanya umutekano mu gihe cy’amatora no gutoba amatora y’umukuru w’igihugu, biba ngombwa ko we akomeza umutekano.
Akomeza Avuga ko yashyizeho umutwe w’abakomando bashoboye guhagarika abantu 59 bagizwe n’urubyiruko, abashinzwe umutekano kandi bahagaritse abandi 65 mu gihe barimo barwanya izo nkozi z’ikibi.
Muri iryo jambo rye kandi, Perezida Museveni yifatiye mu gahanga ibihugu bya mahanga kubera kwivanga mu bibazo bireba igihugu cya Uganda ubwaco.
Ibi abitangaje nyuma y’aho inama nshingamategeko y’ iburayi mu cyumweru gishize ifatiye ibihano abategetsi bamwe na bamwe bo muri leta ya Uganda bashinjwa guhohotera ikiremwa muntu mu gihe icyo gihugu cyarimo cyitegura amatora y’umukuru w’igihugu yabaye mu kwa mbere uno mwaka.