Ishami ry’umuryango w’abibumbye kw’isi ryafatiye icyemezo gikarishye impunzi za hungiye mu Rwanda

Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ibiribwa ku isi, PAM, riratangaza ko ryafashe icyemezo cyo kuganya ibiribwa byahabwaga impunzi ziri mu Rwanda ku kigero cya 60%.

Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa PAM i Kigali ibyo biraterwa n’igabanuka ry’inkunga PAM yagenerwaga n’abaterankunga ngo ni icyemezo kizatangira gushyirwa mu bikorwa mu kwezi gutaha kwa gatatu.

Emily Fredenberg yemeje amakuru y’igabanywa ry’imfashanyo y’ibiribwa yagenerwaga impunzi z’abarundi n’iz’abanye Congo ziri mu Rwanda ku gipimo cya 60%, icyemezo kimaze iminsi mike kimenyeshejwe impunzi.

Yagize ati: “PAM ikeneye byibuze milioni 9 z’amadorali kugirango yite ku mpunzi mu gihe cy’amezi atatu ari imbere ni ukuvuga kuva mu kwa gatatu kugera mu kwa gatandatu.

“Muri rusange muri uyu mwaka wose wa 2021 dukeneye miliyoni 20.6 y’amadolari kugirango twizere ko twakomeza gufasha impunzi uko bisanzwe.

Ariko niba nta misanzu mishya y’inkunga ihawe PAM mu byumweru bike biri imbere, bizaba ngombwa ko PAM igabanya imfashanyo yibiribwa ku mpunzi zose. Ubundi buri mpunzi igenerwa amafaranga ibihumbi 7,600 ku kwezi.”

PAM iravuga ko ikurikije amafaranga ifite muri iki gihe iteganya kugabanya ahwanye na 60% niba nta zindi nkunga ibonye mu gihe cya vuba.

Iri gabanuka riragaragaza ko noneho impunzi zizajya zihabwa amafaranga ibihumbi 3,040 buri umwe, ku kwezi.

Fredenberg avuga ko yemera ko ishyirwa mu bikorwa ry’iki cyemezo rizagorana cyane ku mpunzi muri iki gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid19 ari nayo mpamvu ngo inkunga zagabanutse cyane.

PAM ivuga ko ku bana, abagore batwite, n’abarwaye indwara zidakira imfashanyo bagenerwaga itazagabanywa.

Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri irebana n’ibibazo by’impunzi yavuze ko iri gabanuka nta mpungenge riteye cyane ngo kuko reta y’u Rwanda iri kubafasha mu buryo bwo kwikorera imishinga yo kwibeshaho.

Mu Rwanda harabarizwa impunzi zisaga ibihumbi 135 zirimo izaturutse muri Repubulika ya demokrasi ya Congo n’izaturutse mu gihugu cy’u Burundi.

Mu gihe cyashize Impunzi z’Abanye-Congo zakoze myigaragambyo, zisohoka mu nkambi ya Kiziba iri mu Karere ka Karongi icyo gihe hari ku wa 20 Gashyantare 2018, zari za kambitse ku biro by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR) nabwo zari zigaragambije zisaba gutahuka kubera ikibazo kinzara nkuko zabitangazaga . Abanye-Congo bahunze igihugu cyabo mu myaka 23 ishize.

Ubwo izo mpunzi zari zigisohoka mu nkambi, Umuyobozi Mukuru wari Ushinzwe Impunzi muri Ministeri y’Imicungire y’Ibiza no gucyura impunzi, icyo igihe Rwahama Jean Claude, yatangaje ko icyo gikorwa zakoze kitemewe, kuko n’ushatse gutaha abisaba neza, HCR ikamufasha..

Rwahama yanavuze ko kuba izo mpunzi zisaba gutaha nabyo biteye impungenge kuko iwabo hataratekana

Icyo gihe Izo mpunzi zigaragambije zivuga ko inkunga zigenerwa yagabanutse cyane, kugeza aho icyo gihe umuntu umwe yagenerwa amafaranga y’u Rwanda 6700 yo kumutunga mu gihe cy’ukwezi. Ku bw’ibyo zikavuga ko aho kwicwa n’inzara zasubira ku ivuko nubwo zibwirwa ko hataratekana.

Mu ntangiriro z’uxu mwaka wa 2018 , Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa (WFP) n’irishinzwe impunzi (UNHCR), yasabye abaterankunga kugira icyo bakora kugira ngo haboneke inkunga zihabwa impunzi zicumbikiwe mu Rwanda kuko yagabanutseho 25%.

Kugeza mu Ugushyingo 2017, WFP yatangaga ibilo 16.95 by’ibiribwa kuri buri mpunzi ku kwezi; bigizwe n’ibigori, ibishyimbo, amavuta yo guteka n’umunyu. Abandi bahabwaga Frw 7,600 (US$9) yo kugura ibiribwa mu masoko y’inkambi.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe