U Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga washyiriweho kwibuka inzirakarengane zisaga miliyoni 6 zishwe muri Jenoside yakorewe Abayahudi.uwo munsi mpuzamahanga ubaye ku nshuro yawo ya 76, nyuma y’ibikorwa by’ubwicanyi n’urugomo byateguwe bikanashyirwa mu bikorwa n’aba Nazi mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi yabaye hagati y’umwaka wa 1939 na 1945.
Umuhango wo kwibuka Abayahudi bishwe icyo gihe wabaye Ku wa Gatatu tariki 27 Mutarama 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga, unitabirwa n’Ambasaderi wa Isiraheri mu Rwanda Ron Adam, Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye, Arikiyepisikopi wa Kigali Antoine Karidinali Kambanda, Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda Thomas Kurz n’abandi.
Umuhuzabikorwa w’amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda Dr. Fodé Ndiaye yavuze ko abenshi mu bariho ubu bari bataravuka igihe Jenoside yakorerwaga Abayahudi, ariko yemeza ko hari inyadiko z’amateka nyinshi zagiye zigaruka ku bukana bwayo n’ubunyamaswa yakoranywe zituma abatuye Isi barushaho kubona amakuru y’icyo gihe.
Umuhuzabikorwa w’amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda Dr. Fodé Ndiaye yavuze ko abenshi mu bariho ubu bari bataravuka igihe
Yavuze ko na none u Rwanda nk’igihugu gisangiye amateka ashaririye na Isiraheli, rutanga ishusho y’uburyo Jenoside yakorewe Abayahudi yakozwemo n’uburyo ari ubunyamaswa bukwiye kwirindwa ntibuzasubire ukundi.
Yashimangiye ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu gushimangira ubumwe n’ubwiyunge mu baturage ndetse bikajyana n’iterambere ridasanzwe ry’Igihugu.
Yagize ati: “Mu by’ukuri ndifuza gushima ubuyobozi bw’u Rwanda na Leta y’u Rwanda muri rusange, ku ntambwe ishimishije yatewe kugeza uyu munsi ikaba ari isomo ku mahanga. Reka twese turusheho kwiyemeza gukumira no kurwanya Jenoside ndetse n’ibindi byaha ndengakamere byashyizwe ku rutonde mu mategeko mpuzamahanga agenga iyi Si.”
Nyuma y’imyaka 26 hari abagifite ikibazo cy’ihungabana nk’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi aho 35% by’abayirokotse bafite iki kibazo.
Yakomeje ashimangira ko kwibuka, ubwubahane no kwiyemeza gukora buri kintu cyose gishoboka mu kwirinda amakimbirane, bizagira uruhare rukomeye mu kwirinda ko ibyabaye ku Bayahudi, Abatutsi no mu zindi Jenoside zabaye ku Isi bitazongera gusubira ukundi.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda Johnston Busingye, yashimangiye ko hari amasomo menshi Jenoside yakorewe Abayahudi n’iyakorewe Abatutsi zasigiye abatuye Isi.
Yagize ati: “Jenoside yakorewe Abayahudi n’iyakorewe Abatutsi bikwiye kwitabwaho by’umwihariko, bidashingiye gusa ku buremere bwazo ahubwo bishingiye no ku bisobanuro zifite mu mateka.
Tugomba kwibuka iteka intege nke zaranze Isi kandi buri gihe tugakora ibitarakozwe mu guharanira ko ibyabaye bitazongera kuba uyu munsi n’igihe kizaza.”
Umugerekikazi w’imyaka 92 yahujwe bwa mbere n’Abayahudi babiri b’abavandimwe yafashije kurokoka aba-Nazi mu ntambara ya kabiri y’isi.
Melpomeni Dina icyo gihe yari umukobwa, we n’abandimwe be bahishe abantu batandatu bo mu muryango umwe wa Mordechai nyuma banabafasha guhunga.
Guhura kwabo byarimo amarira y’ibyishimo, byabereye ku nzu ndangamurage ya jenoside yakorewe Abayahudi iri i Yeruzalemu, nyuma y’imyaka irenga mirongo irindwi abafashije kurokoka.
Ibintu nk’ibi byakunze kubaho kuri iyi nzu ndangamurage (musée), ariko ibi birashoboka ko ari byo bibaye ibya nyuma.
Ambasaderi wa Isiraheli mu Rwanda Ron Adam, na we yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi bitanga amahirwe yo kwiyemeza gutegura ahazaza harushijeho kuba heza.
Ati: “Ni inshingano zacu guhora twibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abayahudi, no guharanira ko ubunyamaswa bwabaye butazongera kubaho. Aya ni amahirwe kuri twese yo gutuza, no kwiyibutsa amateka, bityo tugaharanira kubaka ahazaza harangwa n’amahoro kandi hatagira n’umwe haheza.”
Yakomeje avuga ko ibyo byose bisaba gukorera hamwe, kwimakaza umuco w’ubumwe n’ubwiyunge, kwihanganira no kubaha ibyo abantu badahuje, haba ku mibiri yabo, mu myemerere no mu myumvire, byose bigamije kubana mu mutuzo.
Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda Thomas Kurz, na we yashimangiye ko ibyabaye bikwiye kuba isomo ridasibangana, ati: “Uyu munsi twibuka amamiliyoni y’Abayahudi bishwe n’Abadage b’Abanazi. Twibuka tunaha icyubahiro ababuze ubuzima. Gushyira imbaraga mu gukura amasomo ku byabaye uhereye ubu n’igihe kizaza biracyari inshingano za buri wese by’umwihariko kuri twe Abadage.”
Umuhango wo kwibuka Abayahudi ku Isi hose wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya COVID-19, insanganyamatsiko ikaba yagiraga iti: “Ba Urumuri mu Mwijima.”
Jenoside yakorewe Abayahudi