Ikipe y’igihugu Amavubi ategereje amahirwe kuri Togo

Ikipe y’igihugu ya Maroc yihariye iminota ya mbere y’umukino, ndetse no gutindana umupira Maroc igira 70% mu gihe u Rwanda rwari rufite 30% mu minota myinshi y’igice cya mbere.

Amavubi yabonye amahirwe ya mbere akomeye ku munota wa 34, ku ishoti rikomeye Hakizimana Muhadjili yateye, umunyezamu arasimbuka awushyira hanze.

Amavubi yatangiye gutinyuka agerageza gushaka uburyo bwavamo ibitego, gusa ntibyaje kubahira, igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa.

Ku munota wa 58, umutoza Mashami Vincent yakuyemo Sugira Ernest yinjizamo Iradukunda Bertrand, yaje no guhita atera ishoti ariko myugariro wa Maroc awushyira muri koruneri.

Ku munota wa 74, Kalisa Rachid yagize ikibazo cy’imvune, asimburwa na Ngendahimana Eric usanzwe akinira ikipe ya Kiyovu Sports.

Umukino wa kabiri mu itsinda C, urangiye Amavubi anganyije na Maroc ubusa ku busa, akaba ategereje amahirwe yo gukomeza ku mukino uzabahuza na Togo.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe