COVID-19: U Rwanda rurateganya gukingira icyiciro cya mbere mu minsi mike

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko u Rwanda rwabaye rutumije  inkingo miliyoni imwe, igikorwa cyo gukingira icyiciro cya mbere giteganyijwe mu kwezi gutaha kwa Gashyantare 2021.

Ku ikubitiro hazakingirwa abakozi bari ku isonga mu guhangana n’iki cyorezo cya COVID-19 barimo abakora mu  bigo byo kwita ku bacyanduye, abageze mu zabukuru bari hejuru y’imyaka 65 ndetse n’abandi bafite indwara karande zirimo diyabete, Kanseri, Virusi itera SIDA bitewe n’uko ubudahangarwa bw’umubiri buba bwaragabanutse.

Abandi bateganywa ni abari mu nkambi z’impunzi, imfungwa n’abandi.

U Rwanda rufite gahunda yo gukingira abantu miliyoni 8 mu gihe cy’imyaka ibiri. Kugira ngo  hakingiwe 60% by’abaturage bose bizatwara miliyoni 124 z’amadolari y’Amerika.

Umuyobozi Mukuru wa RBC Dr. Nsanzimana Sabin yavuze ko inkingo zatumijwe ku bigo bitandukanye bizikora ibyinshi bikaba ari iby’i Burayi ariko kandi zikaba zaremejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ( OMS).

Inkingo za    Pfizer na Moderna ziri mu zizagera mu Rwanda kandi rwiteguye kuzakira mu birebana n’uburyo bwo kuzibika ndetse n’ubwo kuzitwara.

RBC iherutse gutangaza ko hamaze kuboneka ibyuma bikonjesha (frigo)  bishya birengeje  ubushobozi ibyari bisanzwe mu Gihugu. Ni frigo 5 zifite agaciro k’arenga miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.

Inkingo zirimo gutangwa hirya no hino mu bihugu birimo ibyo muri Afurika binyuze mu Muryango COVAX ugamije gukwirakwiza inkingo ku Isi yose, ntiziharirwe n’ibihugu bimwe.

U Rwanda na rwo rurakorana n’uwo muyango ku buryo habaho no kumvikana ku biciro bikagabanuka aho  urukingo rushobora kugurwa  kimwe cya kabiri cy’ayo rwagombaga kugurwa.

Dr. Nsanzimana ati: “Ni muri ubwo buryo twabashije kubona inkingo miliyoni za Pfizer, turimo gushakisha n’abandi bazikora banakorana na COVAX”.

Inkingo zabonetse ni ubutabazi bwihuse zizaba zikoreshwa mu bihe hagitegerejwe izindi.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe