Sudani: Abantu barenga 150 Baguye mu Mirwano mu Ntara ya Darfur

Imirwano yamaze iminsi itatu mu mpera z’icyumweru gishize hagati y’abo mu bwoko bwa Masalit n’abo mu bwoko bw’Abarabu. Nyuma yayo, ejobundi kuwa mbere, indi mirwano yabaye hagati y’abo mu bwoko bwitwa Fallata n’Abarabu. Yose hamwe yahitanye abantu 159, ikomerekeramo abandi bararenga 200.

Mwalimu Ismael Ibrahim, wigisha muri kaminuza y’i Khartoum, yasobanuriye Ijwi ry’Amerika ko ubu bwicanyi bufite imizi mu ntambara zayogoje Darfur kuva mu 2003 na politiki y’uwahoze ari umukuru w’igihu cya Sudani, Omar al Bashir, bateranyije amoko y’Abirabura n’Abarabu muri Darfur.

Bashir byamuviriyemo impapuro zo kumuta muri yombi z’urukiko mpanabyaha mpucamahanga, CPI, rumurega jenoside, ibyaha by’intambara, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Naho UNAMID, umutwe w’ingabo z’amahoro za ONU n’Umuryango w’Afrika yunze ubumwe, yari waratabaye Darfur, yatangiye kuvayo mu mpera z’ukwezi kwa 12 gushize

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe