Hatangajwe Serivise zemerewe gukomeza muri iki gihe cyo gukaza ingamba zo kurwanya covid-19

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje serivisi z’ingenzi zemerewe gukomeza gukora muri iki gihe ingamba zo kurwanya COVID-19 zakajijwe cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.

Ni Nyuma y’uko Tariki 18 Mutarama 2021, umujyi wa Kigali washyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo Aho nta muntu wemerewe kurenga mu rugo rwe usibye ugiye gushaka Serivise za ngombwa.

Ibi byatewe n’uko mu mujyi wa Kigali Hari gamaze igihe hagaragara Umubare Munini w’abandura icyorezo cya coronavirus ndetse n’abihitana imibare yabo ikomeje kuzamuka.

Izo serivisi zangombwa ziyongera kuri Serivise z’ubuzima zifatwa nk’izangombwa,zirimo izerekeranye n’ibikorwa remezo, ubuhinzi n’ubworozi, ubucuruzi, inganda na serivisi, n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Serivise zose zemerewe gukomeza zikubiye muri iri tangazo rya MINALOC.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe