Abaperezida bayoboye Amerika baje gutera ingabo mu bitugu Joe Biden [AMAFOTO]

Abaperezida bategetse Amerika baje gutera ingabo mu bitugu Joe Bien watangiye manda imyaka ine itarangwamo Trump wari umaze igihe nk’icyo yarayogoje amahanga, kugeza n’aho arinda ava muri White House abenshi bamuvumira ku gahera. Ni umunsi ukomeye mu mateka y’Isi kuko ariwo Isi yose ihanze amaso nk’igihe kigiye kugaragaza ahazaza h’iki gihugu cy’igihangange niba koko gishobora gukomeza guhamya ubushongere n’ubukaka cyahoranye. Irahira rya Joe Biden.

Joe Biden watorewe kuyobora Amerika mu matora yabaye ku wa 03 Ugushyingo 2020, niwe muntu wa mbere mu mateka y’iki gihugu ugiye kuyobora akuze kurusha abandi.

Perezida ukuze mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubu afite imyaka 78 mu gihe undi wayoboye iki gihugu akuze ari Ronald Reagan wasoje manda ze ebyiri mu 1989 afite imyaka 77 n’iminsi 349.

Kamala Harris uzamubera Visi Perezida, niwe mugore wa mbere mu mateka ya Amerika ugiye kuri uyu mwanya, bigakubitana n’uko na none ari we mwirabura wa mbere ufashe izi nshingano. Ni umunsi udasanzwe abanyamerika bari bamaze igihe kinini banyotewe

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe