Umuvugizi wa Polisi CP J.B Kabera yahumurije abaturarwanda batunguwe n’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri

Polisi y’igihugu yahumurije abaturarwanda batunguwe n’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame, hifashishijwe ikoranabuhanga ku mugoroba wo ku wa Mbere taliki 18 Mutarama 2021.

Zimwe mu ngingo zigize ibyemezo by’inama y’abaminisitiri ni uko Umujyi wa Kigali washyizwe muri gahunda ya guma mu rugo mu gihe cy’iminsi 15.

Polisi igira inama abaturarwanda gusoma amabwiriza uko yakabaye ku buryo buri wese afata icyemezo cy’uko agomba kuyubahiriza.

Umuvugizi wa Polisi, CP J.B Kabera, yatangarije Ikigo k’Itangazamakuru mu Rwanda ko Polisi yiteguye, bityo ko abo ibyemezo byatunguye izabafasha bajye aho bakwiye kuba bajya muri iyi minsi 15.

CP Kabera yagize ati :“Niba wumva ugomba kuva mu Mujyi cyangwa se mu ntara ukaba wabifasheho icyemezo, icyo kubahiriza amabwiriza 100% ntabwo bisubira inyuma, kandi nta nubwo umuntu yagerageza kubigabanya”.

CP Kabera yasobanuye ko zimwe mu nshingano za Polisi ari ugufasha abantu bashobora kuba batunguwe n’aya mabwiriza, bakaba bari ahantu hatandukanye bifuza kuba bari ahandi hantu mu byukuri bumva ko bamara igihe cy’iminsi 15.

Ati : “Ku ikubitiro turahita dushyiraho uburyo bwo kugira ngo amabwiriza yubahirizwe hirya no hino mu gihugu. Ntabwo rero twifuza kugira uwo dufata. Guma mu Mujyi wa Kigali, ni be Guma mu rugo ibisabwa abaturage hirya no hino mu gihugu nibabyubahirize. Twavuga ko Polisi yiteguye gukorana n’inzego zose dukorana buri gihe mu gufasha abo bantu. Abakora ingendo twabagira inama yo gukora ingendo za ngombwa”.

Ingamba zizubahirizwa mu Mujyi wa Kigali

  1. Ingendo mu Mujyi wa Kigali zirabujijwe

Kuva mu ngo no gusurana birabujijwe keretse ku mpamvu z’ingenzi nk’izerekeye ubuzima, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki n’abakozi bagiye gutanga izo serivisi. Ingendo zose zigomba gutangirwa uruhushya na Polisi y’u Rwanda. Urutonde rurambuye rwa serivisi z’ingenzi zizakomeza gukora ruzatangazwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

  1. Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi ntara no hagati y’Umujyi wa Kigali n’Uturere dutandukanye zirabujijwe, keretse ku mpamvu serivisi z’ingenzi cyangwa ubukerarugendo (ba mukerarugendo bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19).
  2. Ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (public transport) zirabujijwe. Icyakora gutwara ibiribwa n’ibicuruzwa by’ingenzi bizakomeza. Moto n’amagare ntibyemerewe gutwara abagenzi ariko bishobora kwifashishwa mu gutwara imizigo.
  3. Abakozi bose (aba Leta n’abikorera) bazakorera mu ngo bifashishije ikoranabuhanga kereka abatanga serivisi z’ingenzi zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.
  4. Ibikorwa by’ubucuruzi (businesses) birafunze, kereka abagemura ibicuruzwa by’ingenzi kimwe n’abacuruza ibiribwa, imiti (za farumasi), ibikoresho by’isuku, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze ariko bagakoresha abakozi batarenze 30% by’abakozi bose. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Kumi n’ebyiri za nimugoroba (6:00 PM).
  5. Resitora na café zizajya zitanga gusa serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (Take away).
  6. Amashuri yose harimo na za kaminuza (yaba aya Leta n’ayigenga) arafunze. Aho bishoboka kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga bizakomeza kandi bigomba kongerwamo imbaraga.
  7. Insengero zirafunze
  8. Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali kizakomeza gukora. Abagenzi bose baza mu Rwanda bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR test) amasaha 120 mbere y’uko bahaguruka. Abagenzi bava mu Rwanda na bo bagomba kubanza kwipimisha COVID-19.
  9. Hoteli zakira abaturutse mu mahanga by’igihe gito (designed hotels) zizakomeza gukora hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Urutonde rw’izo hoteli ruzatangazwa n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB).
  10. Ibikorwa by’Ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo. Ba mukerarugendo n’ababafasha bagomba kumenyesha RDB gahunda y’ingendo zabo.
  11. Hoteli zemerewe kwakira gusa inama za ngombwa zibanje kubiherwa uruhuhya rwanditswe na RDB.
  12. Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza mu rwego rwo gukomeza gutunganga igihembwe cy’ihinga (agriculture season). Ibyo bizakorwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.
  13. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 15.

Ingamba zizubahirizwa ahasigaye hose mu gihugu

  1. Ingendo zirabujijwe guhera saa Kumi n’Ebyiri za nimugoroba (6:00PM) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00AM).
  2. Insengero zirafunze
  3. Amashuri azakomeza gukora hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.
  4. Utubari (bars) twose tuzakomeza gufunga.
  5. Amateraniro rusange n’ubusabane harimo imihango y’ubukwe, kwiyakira, inama (meetings and conferences) birabujijwe.
  6. Imyitozo ngororamubiri ikorerwa mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) no kogera muri pisine (swimming pool) birabujijwe. Icyakora abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe gukora izo siporo aho bacumbitse ariko berekanye ko bipimishije COVID-19.
  7. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10 icyarimwe.
  8. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 15.
  9. Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizakomeza gufunga.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe