Ruhango:Abana bari baranze kwiga nyuma kubwirwa ko agapfukamunwa ari ikimenyetso cy’inyamaswa basubiye ku ishuri

Bamwe mu bana bo mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango bari bigishijwe kwanga kwambara agapfukamunwa bavuga ko babwirwaga n’abigisha b’ibinyoma bavuye i Kigali ko kukambara ari ukwemera ikimenyetso cy’inyamaswa bigatuma bahagarika amasomo batinya kuzakambara,bongeye basubira ku ishuri.

Ni Nyuma y’uko muri uyu murenge hagaragaye Imiryango 15 y’abakirisitu b’Abakusi biyomoye ku idini ry’Abadivantisite b’umunsi wa karindwi bari barinangiye bavuga ko batakwambara agapfukamunwa kuko ukambaye aba yemeye ikimenyetso cy’inyamaswa gikunze guhuzwa n’ umubare w’inyamaswa wa 666 uvugwa muri Bibiliya mu gitabo cy’Ibyahishuwe.

Bamwe mu babyeyi b’abo bana bavuga ko izo nyigisho, ari abigisha bita ab’ibinyoma baturutse i Kigali bakababwira ko kwambara agapfukamunwa ari icyaha ngo kuko byanditse no muri Bibiliya.

Gusa aba babyeyi ngo baje gusesengura neza basanga ibyo bigishijwe ari ibinyoma bitewe n’uko hari Aho babona abaganga cyangwa abakora mu nganda bambara agapfukamunwa kugira ngo kabarinde imyuka ihumanya.Bityo ngo babihuje n’uko umuntu ashobora kukambara yirinda coronavirus nk’icyorezo cyandurira mu mwuka, bitandukanye n’ibyo bigishijwe n’abo bigisha binyoma.

Izi nyigisho z’ibinyoma ababyeyi bacengejwemo n’abo bigishabinyoma,zahise zinjira no mu bana babo bibaviramo kureka ishuri bavuga ko baramutse bagiye ku ishuri bazategekwa kwambara agapfukamunwa Kandi ngo ari ukwemera ikimenyetso cy’inyamaswa.

Gusa aba bana nyuma y’uko ababyeyi babo basesenguye bagasanga barigishijwe ibinyoma bakisubiraho bakambara agapfukamunwa,ngo abana babo nabo bahise bumva ko bagomba gusubira ku ishuri kwikomereza amasomo bagatera umugongo inyigisho z’ibinyoma bari barinjijwemo.

Umwe muri abo bana umunani basubiye ku ishuri ati,“Nifuza kuzaba umunyamakuru ariko sinari nkiza kwiga kuko batubwiraga ko nituza kwiga tuzasabwa kwambara agapfukamunwa kandi ngo ari ikimenyetso cy’inyamaswa, ubu maze kwemera ko atari byo nagira inama abandi bana kureka ayo magambo bakaza kwiga”.

Undi mwana uvuga ko yifuza kuzaba Minisitiri ariko atari akiza ku ishuri avuga ko yabwirwaga ko atagomba kwemera kwambara agapfukamunwa, kwipimisha umuriro, no gukaraba intoki kuko ari ukwemera ikimenyetso cy’inyamaswa kandi ko napfa atazajya mu Ijuru.

Agira ati “Bambwiraga ko ninemera kwambara agapfukamunwa nzaba nemeye ikimenyetso cy’inyamaswa ariko ubu ntabwo nkibyemera kuko Uwiteka aravuga ngo twubahe abayobozi batuyobora, nagira inama abandi kumva ko COVID-19 nibahitana ari bo bazaba bizize,”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko nyuma yo kumenya ayo makuru inzego z’ubuyobozi zahagurutse ngo zifashe abaturage bari bagaragaje ko banyuranya n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Habarurema avuga ko Umurenge wa Bweramana urimo abemera benshi bo mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi kandi harimo n’abayobotse izo nyigisho z’ubuyobe zibangisha gahunda za Leta zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Icyakora ngo hari icyizere cy’uko ubukangurambaga bwatangijwe buzatuma iyo miryango ibarirwa muri 15 ifite iyo myumvire ihinduka kuko imwe muri yo yamaze guhinduka n’abana bakaba basubiye mu ishuri.

Agira ati “Ibyabayeho ni inyigisho z’ubuyobe, abana bagera ku munani bavuga ko bari mu buyobe bagarutse ku mashuri, ntabwo twabarenganya kuko buriya hari uwaba waraje akabigisha nabi, bamwe mu babigizemo uruhare twatangiye kubafata kandi turizera ko hazabaho kumva neza”.

Akarere ka Ruhango kamaze gutakaza abaturage babiri bazize COVID-19 abarenga 10 bakaba barwaye, ubuyobozi bukaba busaba ko abantu batarengera amabwiriza yashyizweho yo kwirinda icyo cyorezo kuko kuyarengaho nkana byaba ari ukongera ubwandu mu Banyarwanda.

Imyemerere kandi na yo ngo ntikwiye gufatwa uko yigishijwe kuko ijambo ry’Imana rivuga ko abantu bakwiye kurwanya icyorezo cyose no kukirinda kandi hakabaho no kuba abagaragaweho n’icyo cyorezo bashyirwa mu kato.

Si ubwa mbere Abaturage batuye i Gitwe ku Buhanda bazwi ku izina ry’Abakusi,bavuzweho kwigomeka Kuri gahunda za Leta kuko hari n’igihe bigeze kwanga gufata indangamuntu, kwishyura Mituweli, gukora umuganda n’izindi gahunda zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.Gusa bagiye bagenda bigishwa bituma bamwe muri bo bisubira barahinduka.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe