Rubavu:Babiri barimo uwaherukaga gucika polisi afite urumogi bafatanwe udupfunyika dusaga 1000 tw’urumogi

Abantu babiri aribo Semagori Emmanuel w’imyaka 51 na Twizerimana Callixte w’imyaka 36 bafatiwe mu murenge wa Kanama bahita batabwa muri yombi nyuma yo gufatanwa udupfunyika tw’urumogi 1,002 bacuruzaga ahantu hatandukanye.

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 09 Mutarama 2021 nibwo ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryafashe aba bagabo ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Amakuru avuga ko Twizerimana ariwe abapolisi babanje gufata maze ajya kubereka Semagori.Ni mu gihe uyu Semagori mu mpera z’umwaka ushize yacitse polisi ariruka nyuma yo gufatanwa udupfunyika 100 tw’urumogi,none arongeye arafashwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko gufatwa kw’aba bagabo byaturutse ku makuru ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ryahawe n’abaturage.

Yagize ati “Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bahawe amakuru ko mu rugo rwa Twizerimana hacururizwa urumogi, bakimara guhabwa ayo makuru bagiye iwe mu masaha ya saa mbiri z’umugoroba bagezeyo bamusangana koko udupfunyika tw’urumogi 502.”

CIP Karekezi avuga ko Twizerimana akimara gufatwa bamubajije aho akura urwo rumogi avuga ko arugura kwa Semagori. Bahise bajya kwa Semagori bamusangana udupfunyika 500 avuga ko yari afite undi mukiriya yari kurushyira wo mu Karere ka Rutsiro ariko akaba atatangaje amazina ye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yakomeje avuga ko Polisi yari isanganwe amakuru ko Semagori acuruza ibiyobyabwenge akaba yari aherutse gucika abapolisi bagiye kumufata.

Ati “Polisi n’ubundi yari isanzwe ifite amakuru ko Semagori ajya acuruza urumogi kuko tariki ya 11 Ukwakira 2020, abapolisi bagiye iwe bahawe amakuru n’abaturage bagezeyo ariruka aracika ariko icyo gihe abapolisi bahasanga udupfunyika 100 tw’urumogi.”

CIP Karekezi yaburiye abishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ko nta mahirwe na make bazigera babigiriramo kuko uzacika Polisi n’izindi nzego z’umutekano atazacika abaturage kubera bafitanye imikoranire myiza mu kurwanya ibyaha.

Aba bagabo bombi bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kanama ngo bakorerwe idosiye.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe