Bitarenze Tariki 15 Mutarama 2021 ibishushanyo mbonera by’imijyi yunganira Kigali biraba byabonetse

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire (Rwanda Housing Authority) gitangaza ko bitarenze itariki ya 15 Mutarama 2021 ibishushanyo mbonera by’imijyi itandatu yunganira Kigali bizaba byasohotse, kugira ngo byemezwe burundu n’Inama Njyanama z’utwo turere turimo imijyi.

Imijyi itandatu yunganira Kigali harimo uwa Huye na Muhanga mu Majyepfo, Rusizi na Rubavu mu Burengerazuba, Nyagatare mu Burasirazuba na Musanze mu Majyaruguru

Vincent Rwigamba,Ushinzwe imitunganyirize y’imijyi muri (RHA) avuga ko impamvu ibyo bishushanyo byakererewe gushyirwa hanze ari uko hari imijyi yakererewe gutanga amakuru ngo binononsorwe.Avuga ko ubu uturere twose turimo imijyi yunganira Kigali twamaze gutanga amakuru ya nyuma akenewe ngo ibishushanyo mbonera by’iyo mijyi binonosorwe.

Kuri ubu Akarere ka Huye kakaba ari ko kari katinze gutanga ayo makuru ari na cyo cyadindije utundi turere kuko byari biteganyijwe ko bisohoka bitarenze mu mpera z’umwaka ushize mu kwezi k’Ukuboza 2020.

Rwigamba ati “Ntabwo twatanga igishushanyo kimwe n’iyo Akarere kaba karatanze amakuru yako yose. Biteganyijwe ko ibishushanyo mbonera bitangirwa rimwe n’iyo mpamvu hari uturere twagaragaje ko byatinze”.

Yungamo ati “Nka Muhanga bavuga ko twatinze kubaha igishushanyo mbonera cyabo, kandi cyararangiye. Ntibyari gukunda kuko tugomba kubitangira rimwe. Huye rero yamaze gutanga amakuru yayo ndakeka bitarenze ku wa 15 Mutarama 2021 bizaba byasohotse.”

Biteganyijwe ko ibyo bishushanyo mbonera nibimara gusohoka aribwo Inama Njyanama z’uturere zizabyemeza hakurikijwe amakuru yatanzwe n’uko RHA yitaye ku kongera amakuru yari akenewe muri ibyo bishushanyo mbonera.

Icyakora birashoboka cyane ko ibishushanyo mbonera by’imijyi yunganira Kigali bizasuzumwa n’Inama Njyanama nshya zizatorwa mu kwezi kwa Werurwe 2021 kuko iziriho ziri kurangiza manda yazo y’imyaka itanu ishize.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe