Ubwo Perezida watowe Joe Biden azaba atangiye imirimo, Los Angeles Lakers yizeye kuba ikipe ya mbere yatwaye igikombe cya NBA izajya gusura Perezida muri White House kuva mu 2016.
Nta kipe yasuye White House ku gihe cy’ubutegetsi bwa Donald Trump, ibintu ubusanzwe byari umuco.
Perezida Trump yahagaritse gutumira ikipe zatwaye igikombe cya NBA mu myaka ya vuba nyuma y’uko abakinnyi benshi bavuze ko nta wifuza kujyayo kubonana nawe.
Ibinyamakuru muri Ameirka ariko ubu biravuga ko Lakers yaba yifuza gusura Biden nyuma y’igihe azaba yahawe ubutegetsi tariki 20 z’uku kwezi.
Cleveland Cavaliers niyo kipe ya nyuma iheruka gusura Perezida uri mu mirimo, Barack Obama, nyuma y’uko bari begukanye igikombe cya 2016.
Golden State Warriors (2017 na 2018) hamwe na Toronto Raptors (2019) ntabwo zagiye gusura Trump.
LOS ANGELES, CA – OCTOBER 14: LeBron James #23 and DeMarcus Cousins #15 of the Los Angeles Lakers smile during a pre-season game against the Golden State Warriors on October 14, 2019 at STAPLES Center in Los Angeles, California. NOTE TO USER: User expressly acknowledges and agrees that, by downloading and/or using this Photograph, user is consenting to the terms and conditions of the Getty Images License Agreement. Mandatory Copyright Notice: Copyright 2019 NBAE (Photo by Andrew D. Bernstein/NBAE via Getty Images)
Birashoboka ko Lakers yazasura White House ubwo bazakina na Washington Wizards iri iwayo, mu gihe amabwiriza yo kwirinda Covid-19 cyangwa Biden ubwe bitababuza.
Mu ijoro ryo kuwa kane Lakers yari iwayo kuri Staples Center yatsinzwe umukino wa gatatu mu mikino icyenda imaze gukina kuva iyi ‘season’ yatangira, ku manota 109 ku 118 ya San Antonio Spurs.
LeBron James yatsinze amanota 27 ariko 28 ya LaMarcus Aldridge wa Spurs yatumye iyi kipe itsinda umukino wa kane mu munani imaze gukina.
Ahandi, Seth Curry wa Philadelphia 76ers – umuvandimwe wa Stephen Curry wa Golden State Warriors – bamusanzemo Covid-19 kuwa kane.
Ikipe ye iri imbere mu gice cy’iburasirazuba ariko yaraye itsinzwe ku nshuro ya kabiri muri iyi ‘saison’ ku manota 109 ku 122 ya Brooklyn Nets.
Mu mukino waranze ijoro ryacyeye, Luka Doncic yatsinze amanota 38 muri Mavericks ubwo batsindaga hongeweho iminota Nuggets nayo yari ihagaze bwuma ifashijwe na Nikola Jokic watsinze amanota 38.
Umunyaseribiya Jokic n’umunyasloveniya Doncic nibo bigaragaje cyane muri uyu mukino warangiye Dallas itsinze Denver amanota 124 ku 117.
LAKE BUENA VISTA, FLORIDA – OCTOBER 11: LeBron James #23 of the Los Angeles Lakers reacts with Anthony Davis #3 of the Los Angeles Lakers after winning the 2020 NBA Championship over the Miami Heat in Game Six of the 2020 NBA Finals at AdventHealth Arena at the ESPN Wide World Of Sports Complex on October 11, 2020 in Lake Buena Vista, Florida. NOTE TO USER: User expressly acknowledges and agrees that, by downloading and or using this photograph, User is consenting to the terms and conditions of the Getty Images License Agreement. (Photo by Mike Ehrmann/Getty Images)