Abaturage bumve ko byose bizanwa na Koronavirusi, nta bwo ari Polisi yabizanye-CP Kabera

Polisi y’Igihugu iraburira abantu barimo kuva mu turere bajya mu tundi rwihishwa bamwe bagaca mu bihuru, mu nzira zitemewe kubera ko ingendo zibujijwe, ko abaza gufatwa babibazwa, kandi ko uza kubasha gucika Polisi ashobora kudacika COVID-19, kuko muri uko kunyuranya n’amabwiriza yahandurira.

Icyo kibazo cy’abanyura mu nzira zitemewe kigaragaye nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yateranye ejo ku wa 4 Mutarama 2021, ikemeza ko ingendo zibujijwe hagati y’uturere n’utundi no hagati yatwo n’Umujyi wa Kigali, aho abantu bamwe bagaragaza ko ari umwanzuro watunguranye.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CP John Bosco Kabera yagize ati: “ Uko abaturage bitwaye nta bwo bitunguranye kuko tubimazemo igihe, igikorwa ni uko inzego zijya hamwe zigakemura bino bibazo, abantu bavuga ko banyura mu nzira zitemewe ibyo dusanzwe tububona, ariko bamenye ko nibacika Polisi sinzi ko bazacika COVID-19. Ikigamijwe ni uko ibyo abantu bose bakora babikora binyuze mu nzira z’umucyo, bumvira amabwiriza n’inzego zigomba kuyashyira mu bikorwa”.

Yakomeje avuga ko abo bashaka kuva mu turere bajya mu tundi, hari inzego zibishinzwe zibatega amatwi ufite impamvu yumvukana akoroherezwa kugenda.

Ati: “Impamvu mubona abapolisi hirya no hino ndetse harimo n’abapolisi bakuru ni ukugira ngo bumve ibibazo by’abantu ndetse abagomba koroherezwa boroherezwe, ibyo rero birakorwa kandi tugakorana n’inzego zibishinzwe”.
CP John Bosco Kabera arasaba abaturage kumva ko ibikorwa byose, kuba hari ingamba zafashwe, biterwa no kuba hari icyorezo, atari urwego uru n’uru rwabiteye.

Ati: “Abaturage bumve ko byose bizanwa na Koronavirusi, nta bwo ari Polisi yabizanye nta n’ubwo ari ibyemezo byabiteye, oya ni ukwirinda kino cyorezo, bategereze inzego zibatege amatwi, zibasobanurire, abo zibona bakwiye kugenda zirabafasha bagende, abo zisanga badakwiye kugenda ndetse ko bakora n’ingendo zitari ngombwa barabasubizayo, ibyo rero babyumve kandi babyitegure, kandi icyo tubasaba ni uko batarushya inzego z’umutekano n’izindi dukorana kugira ngo iyi gahunda igende neza”.

Ku kijyanye n’uko ibyemezo byo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 bifatwa bigatangazwa mu buryo butunguranye, Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Mpunga Tharcisse yagize icyo akivugaho.

Yagize ati: “Icyorezo nta bwo kidutungura, tumaranye na cyo igihe kinini kandi bagombye kuba babibona ko kirimo kugenda kizamuka kuko n’imibare itangwa buri munsi yagombye kugutera impungenge na mbere y’uko ufata urugendo ukabanza kubitekerezaho”.

Gusa asanga n’iyo abantu bateguzwa hadashobora kubura umuntu n’umwe uvuga ko yabangamiwe.

Ati: “…n’iyo wanateguza nta bwo wabura umuntu n’umwe ufite impamvu yatuma ashaka kugenda ari yo mpamvu ngira ngo inzego z’umutekano n’izishinzwe ubutegetsi bw’igihugu zabirebera hamwe, buri muntu wese ikibazo afite bakaba bagikemura mu buryo bufatika banamufashije kwirinda kugira ngo atandura, atanduza n’abandi”.

Gusuzuma ibyo bibazo birajyana n’ikibazo cy’abakora bava mu turere bajya mu tundi bahana imbibi, byaba na ngombwa bagapimwa hakarebwa niba bataranduye COVID-19.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe