Centrafrique: Abaturage benshi bari kubona Abakomando bo mu ngabo z’u Rwanda nk’intumwa zoherejwe n’Imana [ REBA AMAFOTO]

Ibikorwa byinshi bibaho mu minsi ya none bigenda bizura ibyabayeho mu myaka ibihumbi n’ibihumbi ishize. Muri byo harimo iby’itsinda ryihariye ry’ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Centrafrique abaturage baho badatinya kuvuga ko zoherejwe n’Imana.

Bagereranya ibyo ingabo z’u Rwanda amateka y’abasirikare 300 batoranyijwe na Gidiyoni bagahangamura ingabo z’Abamidiyani zageraga ku bihumbi 135 nk’uko byanditswe mu gitabo cya Bibiliya …

Ku wa Gatandatu tariki ya 02 Mutarama 2021 abaturage ba Centrafrique bakomeye amashyi Ingabo z’u Rwanda zikomeje gutanga ubufasha budasanzwe mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ikomeje gukora ibishoboka byose ngo umutekano ubure muri icyo Gihugu.

Ni nyuma y’aho Ingabo z’u Rwanda zisusubije inyuma inyeshyamba zo mu mutwe wa CPC (Coalition des Patriotes pour le Changement) zari zagabye igitero ku Mujyi wa Damara. Hishwe umunani muri izo nyeshyamba naho babiri bagafatwa mpiri.

Ni nk’agatonyanga mu nyanja k’ibimaze gukorwa n’Ingabo z’u Rwanda, by’umwihariko guhera tariki ya 20 Ukuboza 2020 ubwo abakomando 300 bo mu mutwe wihariye w’Ingabo z’u Rwanda (Special Forces) bageraga muri icyo gihugu.

Hari hasigaye icyumweru kimwe gusa ngo muri iki gihugu cyazahajwe n’intambara habe amatora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Inyeshyamba z’Umutwe wa CPC ziyobowe na François Bozizé, wigometse ku butegetsi nubwo yigeze kuba Perezida, zari zahugurukiye kuburizamo amatora  zinahamagarira n’abaturage kugendera muri uwo murongo cyangwa bakazirengera ingaruka zo kutumvira.

Ikigeretse kuri ibyo, izo nyeshyamba zari zatangiye kwibasira Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu.

Mu bagize iryo tsinda ryihariye ry’Ingabo z’u Rwanda (Special Forces), kuri ubu hari abakambitse mu gace ka Bimbo gaherereye mu birometero 12 uvuye mu Murwa Mukuru wa Bangui.

Ni itsinda ry’ingabo zatojwe gukora ibikorwa bidasanzwe, ni abasirikare batagombera ubwinshi cyangwa ibikoresho bihambaye ngo basubize ibintu ku murongo, cyane ko nubwo babarirwa muri 300 ibikorwa byabo byivugira mu Gihugu hose nyuma y’igihe gito bahageze.

Kugeza ubu abo basirikare bongereye imbaraga ingabo za Centrafrique (Forces armées centrafricaines/FACA) bagoboka n’abari mu Butumwa bwa Loni mu buryo budasubirwaho; bafasha no mu kugarura umutekano mu Murwa Mukuru wa Bangui aho abaturage bakomeje bikorwa byabo batikanganga ibitero bya CPC.

Kurinda abasivili i Bangui n’abari mu nkambi zitandukanye biri mu by’ingenzi bashinzwe kwitaho.

Abo bakomando bagize uruhare rukomeye mu gucunga umutekano mu gihe cy’amatora, kuri ubu bagaruye ituze mu gace ka Damara gaherereye mu birometero 75 uvuye i Bangui, cyane ko bagomba gucunga umutekano w’abagatuye n’urugo rwo mu cyaro rwa Perezida Faustin Archange Touadéra.

Mu gitondo cyo ku wa 25 Ukuboza 2020, igihe inyeshyamba zikubiranaga ingabo z’u Burundi zari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye i Dekoa muri Perefegitura ya Kemo, Abakomando b’u Rwanda berekezaga mu Majyaruguru bavuye ahitwa Sibut bahise basubira inyuma baratabara.

Nubwo batabashije kurokora ubuzima bw’abo Barundi b kuko bari bamaze kuraswa n’abandi bakomeretse, batabaye itsinda ry’abasirikare b’Abarundi bagenzi babo bari basigaye mu gico k’inyeshyamba.

Abo Bakomando babohoje ikamyo yari yafashwe n’inyeshyamba hamwe n’imibiri y’abasirikare b’Abarundi bari bamaze kwicwa. Icyo gihe inyeshyamba eshatu na zo zahise zihasiga ubuzima ndetse gakomereka n’izindi nyishi mu gihe gito zamaze zigerageza kurasa mbere yo gukuramo akazo karenge.

Nyuma yo kugarura umutekano mu gace ka Dekoa, Abo bakomando bahise baherekeza izo ngabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bazigeza aho zikambitse, bikomereza urugendo rwo mu Majyaruguru banyuze mu muhanda werekeza i Batangafo, uca ku isoko rya Kaga-Bandoro riherereye muri Perefegitura ya Nana-Grébizi.

Nyuma y’aho Ingabo z’u Rwanda zigereye mu gace ka Batangafo zahashinze ibirindiro bigamije kuburizamo igikorwa icyo ari cyo cyose k’inyeshyamba, ndetse kuva ingabo z’u rwanda zahagera nta nyeshyamba zirubura umutwe.

Ingabo z’u Rwanda hari abazigereranya n’intumwa z’Imana

Muri Centrafrique, abaturage benshi muri icyo Gihugu babona Ingabo z’u Rwanda nk’intumwa zoherejwe n’Imana ngo zibatabare, zigarure amahoro n’umutekano.

Harouna Douambauharanira kwiha agaciro kw’Afrika (Panafricanist), washinze Umuryango Mpuzamahanga ANA (Aimons Notre Afrique/Dukunde Afrika yacu) akagira n’ibinyamakuru 22 hirya no hino ku Isi, avuga uko yumvise ameze aba bakomando b’u Rwanda bakigera ku Kibuga mpuzamahanga cya M’POKO i Bangui.

Yagize ati: “U Rwanda ni nka… murabizi iyo musabye Imana kubafasha nta narimwe murebesha Imana amaso ibari imbere! abaturage ba Centrafrique basabye ko babona ubufasha kandi igihugu Imana yohereje muri Centrafrique ni u Rwanda! Ntabwo abantu bagomba kubihisha, bigomba kuvugwa kugira ngo Perezida Kagame akomeze umurimo yatangiye ku mugabane. Perezida Kagame yeretse Isi ko aharanira agaciro ka Afurika. Tukibona ingabo zihariye z’u Rwanda zigeze ku butaka bwa Centrafrique, njyewe ubwanjye amarira yazenze mu maso! Nahise mbona ko umugabane ukangutse.”

Muri Cenrtafrique umutwe wihariye w’ingabo z’u Rwanda wahise utangira akazi mu duce tw’ingenzi cyane, hashingiwe ku ngamba za gisirikare.

Ku munsi w’amatora izi ngabo zambaye imyambaro y’ingabo z’u Rwanda zagaragaye zigenzura uduce dutandukanye by’umwihariko site z’itora. Mu duce twinshi wasangaga izi ngabo zihariye zikikije Ingabo z’u Rwanda zisanzwe mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrika (MINUSCA).

Akimara gutora, Perezida wa Centrafrique Faustin Archange Touadéra yashimiye u Rwanda.

Yagize ati: “Ndashimira mbikuye mutima Perezida Paul Kagame, guverinoma y’u Rwanda n’abaturage b’u Rwanda ku musanzu wabo. Mu by’ukuri baradufashije mu mutekano w’uru rugendo rw’amatora, umutekano wafashije abaturage ba Centrafrique kujya mu matora ntacyo bikanga, rwose turabashimira. Kuva u Rwanda rwakohereza ingabo mu butumwa bwa Loni byafashije kubungabunga umutekano mu gihugu, rwose ndashima.’’

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe