Urwenya: Umugabo yarose Inzozi zimukubitisha iz’akabwana

Umugabo yari umushyitsi mu ijuru, Petero Intumwa akaba ari we wakoraga akazi ko kumutambagiza amuratira ubwiza bwo mu ijuru.

Petero amwereka aho Imana yicaye, aho Abamalayika bateraniye bayiririmbira, n’ahandi hantu heza cyane aho mu ijuru.

Ngo uruzinduko rugere hagati, umushyitsi yumva arakubwe. Niko kubaza Petero ati “Ese ko mu byo wanyeretse nta musarani nabonye, ino aha iyo umuntu akubwe yihagarika he?”

Petero na we aramusubiza ati “Ajya inyuma ya kiriya gicu ubona hakurya hariya akiherera.”

Nuko undi na we arabikora. Hashize akandi kanya batembera, wa mushyitsi yumva noneho arashaka kwituma ibikomeye. Abwira Petero ati “reka nsubire inyuma y’igicu ndumva nkubwe.”

Umugabo amaze kwituma ibikomeye si bwo abuze ‘papier hygienique! Niko guhamagara Petero ati “Ese Pete, ko nta mpapuro z’isuku mbona ino aha mubigenza mute?”

Petero aramusubiza ati “Koresha icyo gicu wikinzeho kirabitunganya.”

Igihe nya mugabo agize ngo aratangira kwihanagura, yumva urushyi ngo pooo! Abadukira hejuru maze yisanga mu gitanda umugore we yarakaye cyane, niko kumubwira ati “Niko di, ibi noneho ni ibiki wadukanye? Amambere wa… ndakwihorera. Ubukurikiyeho ura… na bwo ndihangana! None utangiye no k… imisatsi yanjye?”

===========================

Umusore yabwiye umukobwa bari muri ‘Library’ ku ishuri, ati « Nze twicarane? »

Umukobwa avugira hejuru ati « Ndakwiyamye sinararana nawe! »

Abantu barahindukira umuhungu aramwara. Umukobwa yongoraho ati « Erega niga ‘Psychology’ nzi uko narakaza umuhungu. »

Hashize akanya wa mukobwa aza gusaba imbabazi, umuhungu na we ati “Ego Mana! Amadolari 200 yose ijoro rimwe? » Library yose iraseka ihindukirira umukobwa.

Barangije guseka umusore yongeraho abwira umukobwa ati « Erega nanjye niga ‘Law’, nzi ukuntu nahamya umuntu cyaha! »

Niyomugabo Albert

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe