CECAFA U-17: Ikipe ya Uganda yitwaye neza itsinda Ethiopia ikomeza muri 1/2 k’irangiza

Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukuboza 2020 ni bwo habaye imikino ya nyuma y’amajonjora mu irushanwa rya CECAFA U-17 ririmo kubera mu Karere ka Rubavu aho amakipe azakina imikino ya ½ k’irangiza yamenyekanye.

Mu mikino yabaye, ikipe ya Tanzania yanganyije na Djibouti igitego 1-1.   Igitego cya Tanzania cyabonetse ku munota wa 33 aho umukinnyi wa Djibouti, Abdek Mouhoumed yitsinze mu gihe igitego cya Djibouti cyabonetse ku munota wa 80 gitsinzwe na  Moktar Djama Ali.

Izi kipe zombi zari mu itsinda B zikaba zakomeje muri ½ aho Tanzania yasoje ifite amanota 4, Djbouti ikagira amanota 2. Ikipe y’u Rwanda ikaba yahise isezererwa kuko yari ifite inota rimwe.

Mu itsinda A, ikipe ya Uganda yatsinze Ethiopia ibitego 3-0 harimo ibitego 2 byatsinzwe na Mawa Oscar ikindi gitsindwa na  Irinimbabazi Ivan. Izi kipe nazo zahise zikomeza muri ½ k’irangiza aho Uganda yazamutse n’amanota 6 naho Ethiopia izamuka ifite inota rimwe yanganyaga na Kenya ariko yo yatsinzwe ibitego byinshi.

Uko amakipe azahura muri ½

Imikino ya ½ k’irangiza biteganyijwe ko izaba ku Cyumweru tariki 20 Ukuboza 2020 aho ikipe ya Tanzania izahura na Ethiopia naho Uganda ihure na Djibouti.

Ikipe zizitwara neza zizakomeza ku mukino wa nyuma zizahatanire igikombe zinabone itike yo kuzaserukira aka Karere k’Afurika y’Iburasizuba mu mikino ya nyuma y’Afurika “CAN U-17” izabera muri Maroc umwaka utaha wa 2021.

Djibouti 1-1 Tanzania

Uganda 3-0 Ethiopia

Tariki 20-12-2020

Tanzania-Ethiopia

Uganda-Djibouti

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe