Nyakinama:Abagize umutwe w’ingabo za EASF barimo guhugurwa ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abasirikari, Abapolisi n’Abasivili baturutse mu bihugu bitandatu bigize umutwe w’ingabo za Afurika y’Iburasirazuba uhora witeguye gutabara aho rukomeye (EASF),batangiye amahugurwa agamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.


Ni amahugurwa yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ugushyingo 2020 i Nyakinama mu Karere ka Musanze.Abayitabiriye bagiye kongererwa ubumenyi mu bijyanye no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu gihe cy’ubutumwa bw’amahoro boherezwamo n’Umuryango w’Abibumbye.


Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy) aho aya mahugurwa ari kubera,Rtd Col Jill Rutaremara, yabwiye abayitabiriye ko intambara n’andi makimbirane, bikurura ingaruka z’ihohoterwa rikorwa mu buryo butandukanye; by’umwihariko abagore n’abana bakaba bari ku isonga mu barikorerwa kandi bakagerwaho n’ingaruka zaryo mu buryo bwihuse.


Yagize ati “Icyo dukeneye ni uko igihe bazaba boherejwe mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, bazashyira mu bikorwa ibi bagiye kwigira hano. Urugero rushingiye ku bibera mu bihugu birimo amakimbirane cyangwa intambara, ni urw’abagore n’abana baba bugarijwe n’ihohoterwa; ni ukuvuga ko nk’iyo bagiye ahantu runaka, baba bafite ibyago byinshi byo kuhahurira n’akaga”.


Akomeza agira ati “Igihe bajya mu masoko, bajya ku mashuri, abajya gutashya inkwi n’ahandi; icyo gihe biba ngombwa ko bagira itsinda runaka ry’abari mu butumwa riba rigomba gucungira hafi umutekano wabo. Aya mahugurwa twifuza ko bazayarangiza basobanukiwe neza uko bakumira ihohoterwa no gutabara mu gihe hari urikorewe”.


Maj Agretta Opondi wo mu ngabo z’igihugu cya Kenya, yavuze ko kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari umurimo wingenzi wiyongereye ku w’igisirikare bityo ko bizaborohera gufasha abantu kuritsinda.


Ati “Aya mahugurwa ni ingirakamaro cyane kuko urwego rw’igisirikari byajyaga bigora bamwe guhuza inshingano za gisirikari no kurwanya ihohoterwa kubera kudasobanukirwa uko waririnda cyangwa ngo ufashe uwarikorewe. Kubimenya rero bizatworohera gufasha abantu kuryigobotora”.


Akomeza agira ati “Nanone kandi nk’uko amahame y’Umuryango w’Abibumbye mu birebana no kubungabunga amahoro abivuga, ntibishoboka ko abantu bagera ku mahoro arambye hatitawe ku byiciro by’abagore n’abana. Ni ingenzi rero kumenya uko umuntu w’umusirikari yafasha ibyo byiciro byose”.


Aya mahugurwa yitabiriwe n’abantu 28 barimo abaturutse mu bihugu nka Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Somalia,Comoros na Sudan.Ni amahugurwa azamara iminsi itanu. Yateguwe ku bufatanye na leta y’u Buyapani, ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe gutsura amajyambere UNDP ndetse n’Ikigo Rwanda Peace Academy cyayakiriye.

Amahugurwa yitabiriwe n’abagera kuri 28 baturutse mu bihugu bitandatu

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe