Ntarama : Abaturage baturiye uruganda rukora impu bamaze imyaka 5 binubira umunuko ukabije uruturukamo

Abaturage bo mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera baturiye inkengero za Akagera bamaze imyaka 5 binubira umunuko ukabije uturuka mu ruganda rw’Abashinwa rutunganyiriza impu muri ako gace.

Aba baturage bavuka ko umunuko ubabangamira kandi bafite impungenge ko bishobora no kubatera ibindi bibazo by’ubuzima.

Umwe muri bo yagize ati “ Njye ntuye mu birometoro bibiri uvuye aha, ariko nanjye umunuko ndawumva. Ibi bisobanura ko umunuko ugera kure ku buryo abahaturiye bo bashize kurenza twebwe.

Undi ati “ Muri make, ntiturabasha kumenya ibintu binuka kuko n’ubundi na mbere bamenaga amazi avuye mu mpu ugasanga abaturage banukirwa cyane ku buryo nta muntu wahanyuraga.”

Mukamunyampenda Anonciata atuye mu mudugudu wa karumuna mu karere ka bugesera guhera mu mwaka w’1970. Mu mwaka wa 2014 uruganda rutunganya ibikomoka ku mpu rwa Kigali Lether rwubatswe mu irembo ry’uyu mukecuru avuga ko kuva rwatangira gukora batorohewe n’imyotsi ndetse n’umunuko uruturukamo

Uyu kimwe n’abandi baturiye uru ruganda bavuga ko imyotsi n’umunuko uruturukamo ubabangamira bagasaba ko hagira igikorwa kugirango be gukomeza kubangamirwa.

Umuyobozi wungurijwe ushinzwe imari no gutsura umubano muri Kigali Leather, Zhang Feife vuga ko umwotsi uzamurwa n’inkwi bacana na ho ngo umunuko wo ni uw’impu icyakora ngo ibi byose baraza kubishakira ibisubizo.

Ati “Ibi ni nka kwa kundi uba ufite inyama mu nzu hanyuma nyuma y’igihe gito zigapfa zigatangira kunuka nabi. Iyo turimo gukana impu dukenera amazi ashushye tugakoresha inkwi. Mbese ni nka kwa kundi mu cyaro iyo udafite gas ucana inkwi uwo mwotsi rero twawugeraranya n’uwo uruganda rwacu rurekura. Twatumije umuti ushobora guhangana n’uwo munuko.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi avuga ko bakurikiranira hafi uru ruganda cyane ko atari ubwa mbere ruguye mu makosa nk’aya.


Impuguke mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima Ange Imanishimwe avuga ko hagati y’inganda n’abaturage hagombye kuba intera ya km 2 mu rwego rwo kubarinda indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero

You Umuyobozi wungirije w’uru ruganda, mu myaka 5 ishize yari yabwiye Umunyamakuru wa MUHABURA ko bari batangiye vuba, bityo ngo bakaba bari bakeneye umwanya uhagije kugira ngo bakemure iki kibazo cyanze kurangira abaturage bakaba bagikomeje ku harenganira.

Icyo gihe You yagize ati “ Ni byo ndabizi, kandi uruganda ni rushya. Impu dukoresha usanga rimwe na rimwe ziriho utunyama n’ indi myanda imeze nk’amavuta ku buryo iyo uzibitse akanya zizana umunuko. Tugerageza gukoresha amazi tuzoza kandi tukayerekeza ahabugenewe, ariko rimwe na rimwe aya mazi na yo ashobora kunuka.

Icyo gihe yakomeje avuga ko bari gushakisha igisubizo cy’iki kibazo, dore ko uru ruganda rukiri rushya rutaramara amezi atatu byibura, bikaba ari yo mpamvu bakeneye igihe kugira ngo bakemure iki kibazo.

Mu myaka 5 ishize Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwagiye buvuga ko butari buzi iki k’ibazo ariko bukemeza ko hari ibigiye gukorwa vuba mu gihe abaturage bagikomeje kugaragaza ko babangamiwe n’ikibazo cy’umunuko ukabije.

Nkaha uwari Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Louis Rwagaju mu myaka 5 ishize kuri iki kibazo cy’umunuko uva mu ruganda ukabangamira abaturage yari yagize ati “ Ku bijyanye n’umunuko, icyo ndeba ni uko abaturage bafite uburenganzira bwo kutabangamirwa.Iyo uruganda rujya kubakwa hari inzira zisabwa zirimo gusuzuma ingaruka rwagira ku bidukikije n’ubuzima bw’abaturage.

Icyo gihe yakomeje avuga ko mu gihe harimo ibintu bitaranozwa neza kandi bigaragara ko bibangamiye abatuye ako gace, hatashingirwa gusa ku kamaro uru ruganda rwagirira abaturage, ahubwo ko ku bufatanye n’ubuyobozi bwarwo hakwiye gushakwa icyakorwa kugira ngo abahatuye be kubangamirwa n’uyu munuko ukabije.

Chief editor /MUHABURA.RW

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe