Leta y’u Rwanda ifatanyije na Banki y’Isi, yageneye Impunzi inkunga y’amafaranga

Leta y’u Rwanda, ifatanyije na Banki y’Isi, yageneye impunzi zahungiye n’abaturanye n’inkambi zibacumbikiye mu turere dutandukanye, amafaranga y’u Rwanda asaga miriyari 8 na miriyoni 900 (miriyoni 9 z’amadorari y’Amerika) agamije kuzifasha mu rugeno rwo kwikura mu bukene no kwisanga muri gahunda za Guverinoma zigamije iterambere rirambye.

Ni inkunga ikubiye mu mushinga “Jya Mbere” ugamije gufasha impunzi zicumbikiwe mu Rwanda n’imiryango ituranye n’inkambi kwivana mu bukene no guharanira imibereho myiza (Socio-Economic Inclusion for Refugees and Host Communities in Rwanda (SEIRHCRP) Project).

Mu gihe u Rwanda rufite amahoro kandi rumaze imyaka 25 rubyaza umusaruro amahoro n’umutekano, ibihugu by’abaturanyi ndetse no mu Karere hagiye haboneka ibibazo by’umutekano muke byatumye abaturage babyo bahungira mu Rwanda. Ibyo bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Burundi.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa impunzi n’abashaka ubuhungiro 149,602 barimo 48% bavuye mu Burundi na 52% baturutse muri RDC, bakaba bamaze igihe kininibacumbikiwe mu nkambi ziri mu Karere ka Gatsibo, aka Gicumbi, aka Gisagara, aka Karongi, aka Nyamagabe n’aka Kirehe.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Ugushyingo 2020, Banki y’Igihugu y’Amajyambere (BRD) na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) basinyanye amasezerano y’ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga n’Ikigo Africa Entrepreneur Collective Rwanda Trustee Company Ltd. (AEC RT) na Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR- Atlas Mara) agamije ubufatanye mu ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga.

Ubuyobozi bwa BRD bushimangira ko uwo mushinga watewe inkunga na Banki y’Isi witezweho gufasha ababa mu nkambi z’impunzi n’abaturanyi babo kwikura mu bukene, binyuze mu kubona serivisi z’ibanze mu rwego rw’imari, no gushyigikira gahunda zo kurengera ibidukikije.

Byitezwe ko ababa mu nkambi z’impunzi n’Abanyarwanda bari mu turere dutandatu turimo inkambi, bazajya baka inguzanyo bisanzwe muri banki yasinye y’abafatanyabikorwa, bityo abatse amafaranga y’u Rwanda ari munsi ya miriyoni 5 biyishyurire 50% bahabwe inyunganizi itishyurwa ya
50%.

Ufite inguzanyo iri hejuru ya miriyoni 5 kugeza kuri 25 z’amafaranga y’u Rwanda azishyura inguzanyo ye kugeza ku kigero cya 60% na ho 40% ibe amafaranga y’inyunganizi atishyurwa.

Ku kindi kicyiro kiri hejuru ya miriyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda azishyura agere kuri 70% naho 30% yishyurwe n’umushinga.

Umuyobozi Mukuru wa BRD Kampeta Sayinzoga, yashimangiye ko BRD yiyemeje gushyira mu bikorwa uyu mushinga mu buryo uzatanga umusarur ushimishije.

Yagize ati: “Twishimiye gushyira mu bikorwa uyu mushinga kuko ujyanye n’intego ya BRD yo korohereza abikorera kugera ku iterambere kuko bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’Igihugu. Impunzi n’abaturanyi bazo mu rwanda na bo ntibahejwe kandi bafite uburenganzira ku mahirwenk’aya.

Yakomeje avuga ko BRD itazatezuka mu gushyira mu bikorwa inshingano zayo zo guharanira iterambere riganisha ku kugera kuri ya Guverinoma y’imyaka 7 yo kwihutisha iterambere.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) Kayumba Olivier, yavuze ko Leta y’u Rwanda itewe ishema no guhindura imibereho y’impunzi ndetse no kuzifasha mu rugendo rw’iterambere rirambye.

Yakomeje agira ati: “Mu gihe icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka zikomeye ku bukungu n’imibereho y’imiryango ku rwego mpuzamahanga by’umwihariko mu Rwanda, Leta izirikana ko n’imiryango y’impunzi n’abaturanye na yo yagezweho n’ingaruka, bityo igikorwa kihuse kandi gitanga amahirwe yagutse ni ingenzi mu kubafasha kugumana imirimo, bagakomeza ubuzima bwabo bwa buri munsi.”

Umuyobozi wa AEC RT, Julienne Oyler, yavuze ko basanzwe bashyira mu bikorwa imishinga itandukanye ijyanye no gufasha impunzi kubona serivisi z’imari, bityo kubona andi mahirwe yo kurushaho kubafasha mu iterambere ari iby’agaciro.

Rolande Pryce, uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, yashimye BRD, AEC RT na BPR bigeze ku bufatanye bw’ingenzi bugamije kuzahura imibereho n’ubukungu by’impunzi n’abaturanyi bazo.

Yagize ati: “Twiteguye gukomeza gukorana n’ibindi bigo by’imari mu Rwanda mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga kuko iyi nkunga izahindura imibereho n’ubukungu by’abatuye mu nkambi ndetse n’abaturanyi babo. Ubu bufatanye buzateza imbere ba rwiyemezamirimo, guhanga imirimo no kwinjiriza impunzi n’abaturanyi bazo amafaranga n’ibindi.”

Banki y’Isi iteganya ko uyu mushinga uzafasha abasaga miriyoni ebyiri baturuka mu mpunzi no mu miryango ituranye n’inkambi mu turere dutandatu. Pryce yashimiye ubugiraneza bwa Leta y’u Rwanda idahwema kwakirana urugwiro abaruhungiyemo.

Chief editor

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe