Rusizi:Bari bazi ko guturana n’Uruganda rukora ciment rwa Cimerwa ari amahirwe ariko byababereye umusaraba

Hari abaturage bahamya ko guturana n’uruganda rukora Ciment rwa Cimerwa rukorera mu murenge wa Gitambi ho mu Karere ka Rusizi bari bazi ko ari amahirwe ntagereranwa kuri bo ariko kuri ubu babonye ko ahubwo guturana nabo ari umusaraba kabone ko hari ibyo bashingiraho bavuga ibyo.


Ni mu gihe iyo umuntu aturanye n’umukungu biba ari amahirwe kuko amuhahisha ntabe yakicwa b’inzara.Gusa kuri aba baturage baturanye n’uruganda rwa ciment ngo siko babibona kuko amahirwe bari bizeye yabaviriye guhemukirwa bikabije bamwe bumva baruzinutswe.


Umwe muri bo waganiriye na Muhabura.rw,witwa Niyonzima Felecien, yavuze ko abona guturana na Cimerwa ari umusaraba kuko Cimerwa yabahemukiye bikabije kugeza ubwo bajyanye mu nkiko.


Ikindi Kandi ngo kubera urusaka rw’ifuru (four) irara ibasakuriza igihe cyose.Avugana na muhabura yavuze ko bareganye na Cimerwa mu rukiko.


Yagize ati:”Twe twatanze icyifuzo ko uru ruganda rukora ciment rwatwimura kubera kubura umutekano igihe cyose bitewe n’ifuru yayo ituzanira urusaku, barabyemera tubiganiraho tubona bishoboka ariko birangira badutengushye.”


Yakomeje avuga ko cimerwa yari umwizerwa kuri bo ariko kuri ubu siko babibona kuko yabahangayikishije birenze urugero.


Ati”Twageze ubwo twishyira hamwe maze dushaka umunyamategeko aratwunganira birangira Cimerwa tuyigaraguye bemera kuzaduha ingurane yacu ikwiye bakagumana ubutaka bwacu natwe tugashaka aho gutura no gukorera ibindi bitatubangamiye.”


Ibi kandi babihuje n’abaturage bakoreraga ubworozi bw’amafi mu kagari ka Mashyuza mu murenge wa Nyakabuye ho mu karere ka Rusizi bashinja uru ruganda rutunganya isima kubangiririza ibyuzi by’amafi bisaga ijana na mirongo itanu ubwo barasaga intambi amashyuza agasandara hose bakavuga ko yaba Cimerwa bayitakiye bagatakira n’izindi nzego zitandukanye ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.


Uyu mubyeyi yitwa Mukankusi Emmanuelie umwe mubangiririjwe na Cimerwa avuga ko we yamaze kuba abanzi n’abayobozi b’inzego z’ibanze dore ko ntawe adahamagara amubwira ibibazo bye.


Yagize ati:”Hari umuyobozi wo ku karere wambwiye ko ntazongera kumuhamagara mutesha umutwe ko nzashaka uwo ndajya mpamagara mbwira ubusa.”


Yavuze ko kumva bangiririzwa imitungo yabo bigaragara ntihagire n’ubuyobozi bubihanganisha ari ukwangisha abaturage ubuyobozi ku buryo bugaragara.


Ati:”Ku kwezi ninjizaga amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu bivuye muri ibi byuzi Cimerwa yarabyangije ubu ni ibibazo mu rugo kubijyanye no kubaho;bashishikariza kurwanya bwaki n’izindi ndwara ziterwa n’imirire mibi ,ubu sinkibona ifi ntaho kubariza nzabigenza gute?nzakora iki uretse kwipfira,ndahamagara umuyobozi ati “ntuzongere kumpamagara rwose baratwangisha ubuyobozi bwacu.”


Mu minsi ishize niho humvikanye abasaga mirongo itandatu baribarisize hamwe maze bakora ubworozi bw’amafi dore ko n’imbuto z’amafi baziguze mu kigo cy’igihugu cy’ubuhinzi ku mafaranga maganabiri agafi kamwe ariko byangijwe na Cimerwa maze basigara iheruheru.


Twashatse kuvugana n’uruganda rwa Cimerwa twumve icyo bavuga ku kibazo abaturage bakomeje kubavugaho maze ntibyadukundira,gusa hari umukozi umwe wa Cimerwa twavuganye utashatse ko amazina ye atangazwa maze avuga ko hari amakuru afite ko ibibazo by’abo bantu bigitekerezwaho.


Yagize ati:”Dufatanyije n’izindi nzego turacyashaka umuti nicyo nagutangariza.”


Mu gihe ibi byabaga umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Bwana Kayumba Ephrem yohereje intumwa zigera aho ibyo byose byabereye ziragenda ariko ntacyatangarijwe ba nyirukwangiririzwa,icyo kigatuma nabwo abaturage bibaza byinshi kukutabona igisubizo cyabo kandi ubuyobozi bwarahageze.


Ikigo cy’igihugu gishinzwe Mine na Petrole gisura ahabereye uku kwimuka kw’amashyuza muri raporo cyakoze cyagaragaje ko iyangizwa rya mashyuza ryatewe n’intambi uru ruganda rwarirumaze iminsi ruturitsa maze haboneka inzira mu butaka iyobora amazi maze amashyuza arakama.


Kuri twitter kandi yakozwe n’uru ruganda rutunganya isima rwa Cimerwa bavuze ko bababajwe n’ibura ry’amashyuza ariko ko hari icyizere cyuko bazayubakira agasubirana dore ko n’isooko igihari.

Denis Fabrice Nsengumuremyi/Muhabura rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe