UBUCUKUMBUZI : Bamwe mu nzego z’ibanze bateshutse ku nshingano bituma abaturage bagerwaho n’ingaruka

Mu gihe u Rwanda ndetse n’Isi yose ihanganye no kurwanya icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ubukungu ndetse n’izindi nzego zose z’ubuzima muri rusange. Ninako abantu bamwe na bamwe bikinze inyuma yo kuba imbaraga hafi ya zose zarashyizwe mu gukumira no guhangana n’ingaruka za Covid-19, maze babonereho kungukira muri uko guhugirana maze bamwe bubaka badafite ibyangombwa ndetse abandi bubaka binyuranije n’ibiteganywa n’igishushanyombonera cy’umujyi.

Ikibazo cy’imyubakire inyuranyije n’amabwiriza agenga imyubakire cyakunze kugaragara haba mu mujyi wa Kigali ndetse no mu mijyi iyunganira aho usanga hari abubaka ku butaka butagenewe kubakwaho cyangwa se abandi bagatanga ruswa kugira ngo bubake badafite ibyangombwa.

Impamvu nyamukuru ituma habaho kutubahiriza imyubakire igendanye n’igishushanyombonera ndetse kubaka ntabyangombwa nk’uko bigaragara muri iyi nkuru ni ruswa ihabwa bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze ndetse rimwe na rimwe no guteshuka ku nshingano kwabamwe mu bayobozi.

Mu Murenge wa Jali Akagali ka Buhiza, w’Umudugudu wa Akabande , abaturage bavuga ko bagiriwe akarengane ko kwemerewa kubaka inzu zitemewe nyuma bagacibwa amande y’ibihumbi mirongo itanu ( 50,000Frw) Kandi ngo baremerewe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali kubaka.


Aba baturage bavuga ko bagiye batanga amafaranga angana n’ibihumbi mirongo itatu ( 30,000frw) yo kubaka akagali , bagatanga andi ibihumbi mirongo irindwi kuri nimero ya Telefone ngendanwa yatanzwe n’umuyobozi w’Akagali nka Ruswa yo kwemererwa kubaka kuko ngo ntawari kubaka atabikoze gutyo.


Habimana Jean wahinduriwe izina kubera impamvu z’umutekano we avuga ko yatanze aya mafaranga we na bagenzi be bagera kuri 19 nyuma bakaza gucibwa amande ibihumbi mirongo itanu n’umurenge wa Jali , agira ati: “ Twatanze aya mafaranga tuzi ko byemewe kuko batwakagamo ayo kubaka akagali ariko twatangajwe no kubona uyu muyobozi azana n’inzego z’umurenge bakaduca amande y’ibihumbi mirongo itanu yiyongera kuyo twatanze. Turasaba inzego nkuru kwinjira muri iki kibazo kuko dufite na nimero twoherezagaho ayo mafaranga bivugwa ko ari iy’umugabo we Kandi dufite n’inyemezabwishyu twayatangiragaho”


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Jali , Ndanga Patricie , avuga ko icyo Kibazo cy’uko abaturage batswe amafaranga yo kubaka akagali bitazwi no kuba barohereje amafaranga kuri nimero ya telefone bivugwa ko ari iyu Mugabo w’uyu munyamabanga nshingwabikorwa byaburiwe ibimenyetso, Ati:” Twabajije uyu muyobozi w’Aka kagali arabihakana avuga ko bamubeshyera.Turacyakurikirana iki kibazo kugirango tumenye niba ibyo abo baturage bavuga niba ari ukuri”.


Kubaka ntabyangombwa mu gihe cya Covid-19 byakajije umurego


Mu murenge wa Gatsata , akagali ka Nyamugari , umudugudu wa Akamunguzi hubatse inzu inyuranije n’igishushanyombonera bishyigikiwe n’umuyobozi, kuko ny’urukubaka inzu asonanura ko yahaye Ruswa inzego zitandukanye zirimo iz’umudugudu, Inkeragutabara n’urwego rw’akagali .


Umuturage avuga ko buri wese yazaga akamwaka bitewe n’uko bari bazi ko Ari kubaka bitemewe, Ati” Nari mfite inzu nyuma iza gusenywa n’umwuzure w’amazi hanyuma umudugudu wandika unsabira akagali ko nakongera nkubaka. akagali kanyemereye kubaka ariko ntacyangombwa”.


Kubijyanye na Ruswa uyu muturage, avuga ko yatanze amafaranga menshi ku nzego zitandukanye kugirango bamukingire ikibaba yubake inzu ye yari imaze kwangirika mu buryo bunyuranye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali.


Mu murenge wa Jabana , akagali ka Kabuye , umudugudu wa Amakawa inzego z’ibanze zikinze inyuma y’icyorero cya Covid-19 , hubakwa inzu nyishi zinyuranije n’igishushanyombonera, bamwe mubahawe ububasha bwo kubaka bavuga ko bahawe uburenganzira na Komite y’umudugudu.


Komite y’akagali imaze kugezwaho imikorere y’uyu mudugudu bahise beguzwa kuko bagaragayeho amakosa atandukanye yo kurebera inzu zikubakwa.


Umuyobozi w’Akagali ka Kabuye , avuga ko hari umuhanda wubakwa mu buryo bugezweho bwo gushyiraho kaburimbo hakaba ariho bashingiye bateshuka ku nshingano zo kurebera hakubakwa inzu zitemewe , ati” Tumaze kubona amakosa yagaragaye twahise tubimenyesha komite nyobozi y’akagali barabahagarika, akaba asaba abayobozi b’imidugudu kudakomeza kwishora mu makosa yo kwemerera abaturage kubaka mu buryo butemewe.


Kunyuranya imvugo kw’abayobozi ku kibazo cy’imyubakire itemewe

Umuyobozi w’umurenge wa Jabana , Rwamucyo Gonzague, anyuranya n’ubuyobozi bw’Akagali ,akavuga ko bahaye aba baturage uburenganzira bwo kubaka kubera ko basenyewe n’umuhanda mushya , Ati” kubera ko nta ngurare abasenyewe bahawe twashyizeho komite yo kubikurikirana, abasenyewe bagahabwa uburenganzira bwo kubaka abandi bakubakirwa”.


Si mu mujyi wa Kigali gusa hagaragaye abubaka mu buryo butemewe kuko no mu Ntara y’amajyaruguru, akarere ka Musanze, Umurenge wa Cyuve, Akagali Kabeza ka mu mudugudu wa Karunyura hagaragaye abantu bubaka badafite ibyangombwa.

Ngirimana wahinduriwe izina kubw’impamvu z’umutekano we akanaba yarahoze muri komite y’umudugudu wa Karunyura mu gihe hubakwaga amazu adafitiwe ibyangombwa avuga ko nyuma y’uko abari bubatse badafite ibyangombwa bahagarikiwe ubuyobozi bushya bwaje kubakomorera ndetse ko nanubu hari abantu bacyubaka badafite ibyangombwa bibemerera kubaka.

“Hari abari barubatse mbere ya COVID-19 barabahagarika, babonye ko Covid-19 ije bahita basubukura, ariko nyuma y’aho hagiriyeho ubuyobozi bushya nibwo izo nzu zongeye kuzamurwa ndetse ubu imwe murizo irasakaye.”

“Ngirimana asoza avuga ko nanubu inzu zikomeje kubakwa mu kagari ka Kabeza zidafite ibyangombwa kandi byose bikaba umuyobozi w’akagali abizi.”

Mu mvugo ivuguruzanya, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Kabeza Munyaneza Theogene avuga ko ubuyobozi bwa mbere butabahannye ahubwo ko ubushya bwasanze bubaka ndetse ko hakurikijwe icyemezo cy’ubuyobozi bw’akarere.

“Ntabwo ubuyobozi bwa mbere bwabahannye,twasanze bubaka! Ahubwo hari inama yakozwe iyobowe n’akarere abo bantu barabarurwa, abubatse ahatemewe bagakuraho amazu, abubatse badafite ibyangombwa bagacibwa amande ariko inyubako zabo zikagumaho. Ubwo rero abashinzwe inyubako ku Karere ninabo Vice Mayor yabishinze kandi nziko babikoze. Wenda icyo ntamenye niba amande atangwa ari hagati y’ibihumbi mirongo itanu n’ibihumbi Magana atatu barayishyuye.”

Imiryango itari iya Leta ivuga ko ruswa ari icyaha nta muntu utabizi, icyaha cyose kigira ingaruka

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Madame INGABIRE Marie Immaculée avuga ko kuba ruswa ari icyaha nta muntu utabizi, icyaha cyose kigira ingaruka. Bityo rero abaturage bagomba kujya basaba serivisi bemerewe izo batemerewe bakazireka.

“Ubundi nanga umuntu wese urenganya umuturage, ariko uriya we ntabwo aba yarenganye, aba yagiye kwishora mu byaha. Ahubwo ikibazo nkibona ku rundi ruhande, twakoze ubuvugizi buhagije kugira ngo utanze amakuru ikurikiranacyaha ritaraboneka uwo ntagihanwa yaba uwatanze cyangwa uwakiriye ruswa, ibyo twabikoraga kugira ngo abantu bajye batanga amakuru. None we arayitanga ntagire n’ikimenyetso asigarana! Bamara kumusenyera akaba aribwo aza kutubwira ngo yatanze ruswa. Itegeko riba ari itegeko n’uwo natanaza kubahagararira ikigaragara cyo bizarangira bamusenyeye.

Umuyobozi wa TIR asoza avuga ko abaturage bagomba kujya bakora serivisi bemerewe n’amategeko izo batemerewe bakazireka. Ngo naho uwo muyobozi aba akwiriye gukurikiranwa ariko habura ibimenyetso, umuturage arabivuga bakavuga ko ari amatakirangoyi kuko bamusenyeye, ubwo rero hatabonetse ibimenyetso icyaha nticyamuhama.

Umunyanabanga uhoraho muri Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu Dusengiyumva Samuel asobanura ko umuyobozi ugaragayeho kwirengagiza inshingino abitewe na Ruswa cyangwa indi mpamvu akurikiranwa n’amategeko kucyaha aba yakoze. Ati:”Ntabwo bikwiriye ko umuyobozi yijandika mu cyaha cya ruswa cyangwa indi mpamvu yose ituma atubahiriza inshingano uko bikwiriye. Uwo bigaragayeho ashyikirizwa inzego zibishinzwe agakurikiranwa ku cyaha aba yakoze.”

Samuel asoza yibutsa abayobozi ko bagomba kuba urugero rwiza imbere y’abo bayobora, ibyo bikazabarinda kwijandika mu byaha.

Ubushakashatsi bwiswe ‘Rwanda Bribery Index 2018’ bwamuritswe n’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda bugaragaza ko mu 2018 hatanzwe ruswa yitwa nto ya 7,717,641,193 Frw. Bwagaragaje ko mu nzego z’ibanze hakiri ruswa nyinshi ku rugero rwa 30.9%, mu bijyanye n’imyubakire bikaba bikiri hejuru kuri 44.12% naho mu rwego rw’abikorera iri kuri 19.28%.

Yanditswe na Jean Damascene Nsengiyumva

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe