Peru:Perezida Manuel Merino yeguye nyuma y’iminsi itanu atorewe uwo mwanya

Manuel Merino wari Perezida wa Peru kuri iki Cyumweru yeguye ku mirimo ye nyuma yo kubisabwa n’Inteko Ishinga Amategeko kubera urupfu rw’abantu babiri bitabiriye imyigaragambyo mu cyumweru gishize.

Kuwa Mbere w’icyumweru gishize nibwo Merino yagiye ku butegetsi nka Perezida w’inzibacyuho asimbuye Martin Vizcarra washinjwaga ibyaha bya ruswa.

Kuri iki Cyumweru Merino yagiye kuri televiziyo y’igihugu atangaza ko yeguye ku mwanya we gusa asaba abaminisitiri kuguma mu myanya yabo kugira ngo bafashe igihugu gusohoka mu bibazo kirimo.

Benshi mu baturage ba Peru bahise biroha mu mihanda bishimira igenda rya Merino, icyakora abasesenguzi bavuga ko bigiye gushyira icyo gihugu mu ihurizo ryo kumenya uzakiyobora mu gihe kiri imbere.

Nyuma yo kwegura kwa Merino, Inteko Ishinga Amategeko yatangaje ko byakozwe nyuma y’ubwumvikane busesuye n’amashyaka yose mu gihugu. Iyo aramuka abyanze, ngo Inteko yari kumweguza.

Abigaragambya babwiye Reuters ko Merino yeguye kuko afite ibiganza bijejeta amaraso kubera urupfu rw’abana baherutse kurasirwa mu myigaragambyo.

Vizcarra wegujwe mbere ya Merino yishimiye kwegura k’uwamusimbuye, avuga ko n’ubundi yari umunyagitugu. Yasabye abadepite bamushyizeho gushaka undi bamusimbuza mu maguru mashya.

Icyakora, yabwiye abanyamakuru ko urukiko rurinda Itegeko Nshinga rukwiriye kwinjira mu kibazo, rukavuga niba atararenganyijwe ubwo yeguzwaga hutihuti. Ikibazo cye urukiko rwatangaje ko kizasuzumwa kuri uyu wa Gatatu.

Nubwo Vizcarra yegujwe ashinjwa ibyaha bya ruswa, nta rwego na rumwe mu bucamanza bwa Peru ruragira icyo rumubaza.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe