Nyuma yo guhanwa Abakozi ba APR FC bapimwe COVID-19 ku shuro ya 5 [ AMAFOTO]

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Ugushyingo, abakozi b’ikipe y’Ingabo z’igihugu bapimwe COVID-19 ku nshuro ya gatanu aho ikipe icumbitse mu mwiherero i Shyorongi.

Ni igikorwa cyatangiye saa tatu zuzuye za mu gitondo aho ikipe icumbitse ikomeje kwitegura imikino nyafurika ya CAF Champions league, mi ijonjora rya mbere igomba guhura na Gor Mahia i Kigali hagati ya tariki ya 27 na 29 Ugushyingo i Kigali, mu gihe uwo kwishyura uzabera i Nairobi hagati ya tariki ya 4 n’iya 6 Ukuboza 2020 kuri stade ya Kigali.


Abakozi ba APR FC baherukaga gupimwa COVID-19 ku nshuro ya kane tariki ya 3 Ugushyingo ku bitaro bya gisirikare i Kanombe, mbere y’uko ikipe isubira mu mwiherero gukomeza kwitegura umwaka utaha w’imikino.

APR FC ipimishije abakozi bayo umunsi umwe mbere y’umukino wa gicuti izakiramo Etincelles FC ku Cyumweru Tariki 15 Ugushyingo saa cyenda zuzuye z’igicamunsi kuri Stade ya Kigali.

APR FC yari yaciwe miliyoni 1.5 Frw kuko yakinnye imikino itatu itarabisabiye uruhushya, irimo ibiri yahuyemo na Rutsiro FC n’umwe yakinnye na Rwamagana City FC.

Andi makipe yahanwe ni Rwamagana City FC, Rutsiro FC ndetse na Alpha FC. Aya makipe yose yahawe iminsi 30 yo kuba yamaze kwishyura ihazabu.

Ibi bihano byatanzwe mu gihe FERWAFA iherutse kwibutsa amakipe gusaba uburenganzira igihe cyose yifuza gukina umukino wa gicuti.

Ikipe y’ingabo z’igihugu ifite intego yo kugera mu matsinda y’imikino nyafurika ya CAF Champions league, gutwara CECAFA Kagame Cup ndetse no kwegukana ibikombe byose bikinirwa imbere mu gihugu umwaka utaha w’imikino.

Niyomugabo Albert

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe