MINEDUC irifuza ko uruhare rw’ababyeyi mu kugaburira abana ku’ishuli byaba itegeko

Kuba hari umubare munini w’ababyeyi badatanga umusanzu wabo biri mu bikomeje gukoma mu nkokora iyi gahunda, nkuko bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri batahwemye kubigaragaza.

Ni ikibazo cyongeye gukurura impaka ubwo komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko mu nteko ishinga amategeko yasuzumaga umushinga w’itegeko rigenga uburezi mu Rwanda.

Mu mushinga w’itegeko rigenga uburezi mu Rwanda, mu ngingo irebana n’inshingano z’umubyeyi mu guteza imbere ireme ry’uburezi, harimo guha umwana ibikenewe mu myigire ye ndetse minisiteri y’uburezi ikifuza ko mu bikenewe umubyeyi akwiye guha umwana we ifunguro ritaburamo.

Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine, avuga ko kubishyira mu itegeko byakemura ikibazo cy’ababyeyi bikuragaho izo nshingano bakaziharira Leta gusa.

Amafaranga 56 niyo nkunga ya Leta ku munsi, kuri buri mwana kugira ngo abashe gufata ifunguro muri iyi gahunda ya school feeding. Ingengo y’imari yari yagenewe iyi gahunda mu myaka 5 ya mbere ni miliyari zisaga 27 z’amafaranga y’u Rwanda, ni ukuvuga asaga miliyari 5 buri mwaka, gusa bikaba byari biteganyijwe ako iyi ngengo y’imari igomba kongerwa ariko ntibivaneho uruhare rw’ababyeyi.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe