Umuhanzikazi Rihanna ni we muherwekazi w’umugore wa mbere ku isi

Rihanna ni we muririmbyi w’umugore ukize cyane ku isi, nk’uko urutonde rw’igitangazamakuru Forbes rwabitangaje. Rihanna afite umutungo ubarirwa muri miliyoni magana tandatu z’amadolari ya Amerika. Ageze kuri uyu muhigo nyuma yo kwinjira mu nganda zikora imideli itandukanye.

Forbes ivuga ko Rihanna akize kurusha Madonna ufite umutungo ibarirwa muri miliyoni 570 z’amadolari, Celine Dion ufite miliyoni 450 z’amadolari na ho Beyonce, we ngo abarirwa muri miliyoni 400 z’amadolari.

Muri iki gihe Rihanna afite inzu y’akataraboneka ifite agaciro ka miliyoni 14 z’amadolari i Manhattan muri Leta ya New York, mu gihe yanaguze inzu mu burengerazuba bwa London mu Bwongereza kuri miliyoni 7 z’amapound ubwo hari muri Kamena 2018, kugira ngo yegere akazi mu bikorwa aheruka gufungura mu bijyanye n’imideli muri Label ye y’imyambarire yise ‘FENTY’.

Rihanna yakundanye n’abagabo benshi, barimo umuraperi Drake n’umucuruzi wo muri Arabiya Sawudite Jameel Hassan, nyuma yo gutandukana ku mugaragaro n’urukundo rwe yatangaje ko ari urw’ibihe byose, yakundanye n’umucuranzi Chris Brown.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Miranda July ukorera New York Style Magazine, Rihanna yavuze ko aterwa ubwoba no kubyara umwana kuko byahindura umubiri we ndetse anavuga ko adateganya gutwita mu gihe cya vuba. Ibi yabitangaje mu gihe benshi bajyaga bibaza impamvu atarabyara umwana kandi amaze gukundana n’abasore batandukanye kandi b’ibyamamare.

Umuhanzikazi Rihanna umaze gutandukana n’abasore batari bacye barimo na Chris Brown wigeze gufungwa muri 2009 azira kumukubita, yabwiye umunyamakuru Miranda July ko muri iyi minsi nta mwanya afite wo gucudikana n’abasore kuko ahugiye cyane mu kazi ke ndetse n’umuryango we.

Mu buhamya bwe yatanze benshi batari bazi, Rihanna yavuze ko yageze mu kigero cy’imyaka 11 y’amavuko atari yasomana n’umuhungu.ibyo ngo byamuteraga kudatekana kuko abandi bakobwa bari mu kigero kimwe ngo bajyaga baganira uburyo bakundana n’abasore n’uko baryamanye, ariko we bikamutera ikibazo kuko yari akiri isugi atarakundana n’abasore. Nyuma y’imyaka itanu (afite 16) ngo nibwo yatangiye gukundana n’abasore.

Mu minsi micye ishize, abahanzi ba hano mu Rwanda aribo Riderman n’abandi bo mu itsinda rya Urban Boys bashyize hanze indirimbo bise “Rihanna” bagaruka cyane ku buranga bwe no kwamamara kwe. Riderman yavuze ko Rihanna ari umuhanzi w’icyamamare ufite uburanga ndetse ko abuze nta wundi waboneka wo kusa ikivi.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe