Miss wo muri gereza yongeye gukatirwa igihano cy’urupfu

Ruth Kamande watowe nka Miss w’ubwiza muri gereza mu mwaka wa 2016 ubwo yari muri gereza azira kwica uwari umukunzi we, mu rukiko rw’ubujurire yongeye gukatirwa igihano cy’urupfu.

Uyu mukobwa Ruth yishe umukunzi we muri nzeri 2015 mu gace ka Buruburu,nyuma yo kugera muri gereza yatsindiye ikamba ry’ubwiza nk’umwe mu mfungwa zihiga abandi mu buranga.

Uyu funzwe azira kwica umusore bakundanaga witwai Farid Mohammed amujombaguye icyuma inshuro 22 zose byaje kumuviramo kugira ibikomere bikomeye birangira bimuhitanye.

Kuwa gatanu w’icyumwru gishize hongeye gusomwa uru rubanza rwa Ruth nyuma yaho mu mwaka wa 2017 yari yakatiwe urwo gupfa ariko akaza kujurira iki cyemezo.

Mu rukiko umwunganizi we yari yavuze ko umukiriya we yabaye umuntu mwiza kuko imyaka yose amaze muri gereza yagarukiye Imana akaba ari umuyisilamukazi usenga Gatanu ku munsi nk’uko the citizens dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Yabwiye urukiko Kandi ko n’ikimenyimenyi,yamaze kugera muri gereza agahita yinjira mu ishuri ry’iyobokamana bityo ngo umukitiya we ibyo yakoze ngo ntabwo yari abigambiriye ari nayo mpamvu basaba urukiko kumubabarira.

Ubwo hasomwaga uru rubanza rw’uyu mukobwa Ruth, umushinjacyaha Jessie Lessit yavuze ko impamvu bongeye kumukatira urwo gupfa ari uko bakusanyije ibimenyetso byose byari bikubiye mu nyandiko mvugo bagasanga yaramwishe yabiteguye kuko iyo atabitegura ntaba yaramuteye icyuma inshuro 22 zose ndetse mu bice bitandukanye by’umubiri,umugongo,mu ijosi ndetse no munda.

Yavuze uwo musore yishe yari agiye gukurikira amasomo y’ubucuruzi muri Kaminuza,bityo ngo ibi byaribuzafashe imuryango we kuko ariwe wari usigaye mu rugo iwabo Nyuma y’uko uwo bavukanaga yari yaritabye Imana.

Mu mwaka wa 2016 bibwo Ruth yambaye ikamba ry’umukobwa mwiza muri gereza y’Abagore mu gihugu cya Kenya izwi ku izina rya Langata.

Habarurema Djamal

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe