Umuhanzi w’icyamare Stromae ukomoka mu Rwanda agiye gushyira hanze album nshya nyuma y’igihe kinini atumvikana [AMAFOTO]

Paul Van Haver Stromae Umubiligi ukomoka mu Rwanda agiye gushyira hanze album nshya nyuma y’igihe kinini atumvikana cyane.Stromae yaherukaga gushyira hanze album mu 2013 yitwaga ‘Racine carrée’ yaje ikurikira iyo yashyize hanze mu 2010 yitwaga ‘Cheese’ ndetse ‘Racine Carrée’ yatumye amenyekana cyane ku ruhando mpuzamahanga, niyo yari iriho indirimbo zitandukanye zakunzwe nka “Papaoutai”, “Formidable’’ n’izindi.

Stromae w’imyaka 30 y’amavuko, ni Umubiligi ukomoka mu Rwanda kuri Rutare Pierre na Miranda Marie Van Haver.

Ikinyamakuru kitwa La Libre yandikirwa cyo mu gihugu cy’u Bubiligi aho asanzwe aba, cyatangaje ko Stromae agiye gushyira hanze album indirimbo nshya.

Mu kiganiro yagiranye n’iki kinyamakuru ari kumwe n’umugore we Coralie Barbier na murumuna we muto Luc Junior Tam umufasha mu bijyanye n’inzu ye y’imideli, yavuze ko yahagaritse umuziki mu gihe yumvaga atameze neza, ko mu gihe kiri imbere azashyira hanze album nshya nubwo atavuze itariki.

Paul Van Haver Stromae aheruka i Kigali ku wa 17 Ukwakira 2015, yari amaze kuririmbira mu bice bitandukanye byo ku Is , Uyu muhanzi ubwo yasozaga urugendo rw’ibitaramo yari amaze amezi agera kuri atanu akorera muri Afurika yabonanye n’abo mu muryango we batuye mu Rwanda n’ubwo nta tangazamakuru ryari ryemerewe kubegera.

Byari mu bwiru bukomeye ndetse na mbere y’uko akora igitaramo yari yemeje ko ‘agomba kubonana n’umuryango ariko mu buryo bwihariye’.

Ubwo Paul Van Haver Stromae aheruka gukorera igitaro i kigali Madame Jeannette Kagame ni umwe mu bihumbi by’abakunzi ba muzika bitabiriye igitaramo cy’amateka yakoreye mu Rwanda.

Mu gitaramo kidasanzwe, Stromae yataramiye i Kigali aho abakunzi b’umuziki mu ngeri zinyuranye by’umwihariko abakuze n’abakibyiruka bari baje kumureba bacinya akadiho buri wese ataha ubona ku maso afite isura yishimye ndetse ukabona ko umubiriwe wizihiwe n’uburyohe bw’umuziki Stromae yagaburiye amatwi ye.

Stromae yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe cyane ku Isi. Zimwe mu ndirimbo zatumye abakunzi bajya mu bicu ni ‘Alors on danse’, ‘Formidable’ na ‘Papaoutai’ ari nazo ahanini ab’i Kigali bamenye.

icyo gihe Ahagana saa mbili n’iminota 20 Madame Jeannette Kagame yinjiye muri Stade ya Kaminuza yigenga ya Kigali ahabereye iki gitaramo yakirizwa amashyi y’urufaya n’impundu.

Madame Jeannette Kagame yari yicaye mu myanya y’icyubahiro, yari yicaranye n’abayobozi barimo Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne na Minisitiri w’Ubuzima Agnes Binagwaho.

Wabonaga benshi bahanze amaso aho Madame Jeannette Kagame yari yicaye, abana bato bo banananiwe kwihangana bajya gusabana na we abandi bamwifotorezaho. Yaberetse ko ari ‘umunyarugwiro’, yabaganirizaga bose, ufite camera bakifotoza ifoto y’urwibutso ku buryo wabonaga biryoheye ijisho.

Igitaramo cy’umuziki w’inyuramatwi

Icyo gihe Saa mbili n’iminota 40 Stromae yageze ku rubyiniro, n’ibyishimo byinshi, abafana ibihumbi n’ibihumbi bari baje kumureba bamwakirije amashyi y’urufaya, abari bazanye ibyapa bishushanyijeho isura ye babishyira hejuru bamwereka ko bamufite ku mutima.

Yahise yanzika n’umuziki ahereye ku ndirimbo ‘Ta Fête’ igitaramo gitangira kuryohera buri wese. Indirimbo zose yateraga, abafana bamwikirizaga ndetse izo bazi cyane bamufashaga kuririmba inyikirizo yazo.

Stromae yaje kuririmba i Kigali ku gitekerezo n’ingufu za Judo Kanobana yanashimiye cyane muri iki gitaramo.

By’umwihariko, wabonaga ko umubare munini w’abari bitabiriye iki gitaramo wiganjemo ababyeyi bakuze, urubyiruko, abagitangira guca akenge n’abakiri bato cyane.

Mu gihe byinshi mu bitaramo bisanzwe bitegurwa mu Rwanda usanga byitabirwa ahanini n’urubyiruko, icyo Stromae yakoreye i Kigali cyitabiriwe n’ingeri ziganjemo abakuze. Muri iki gitaramo harimo ingeri zinyuranye z’abantu abavuga Igifaransa, Icyongereza, Icyarabu, Lingala, Igiswahili, Ikinyarwanda n’izindi ndimi.

Ubwo aheruka mu Rwanda Yashimiye se Rutare Pierre

Stromae ubwo ahereka mu Rwanda nti yahwemye kwerurira urubumbirajana rw’abafana bari baje kumureba ko ari ‘umwana w’u Rwanda’, yabajije abafana ati ‘muzi aho Data ari?’, bose bahise bakoma amashyi. Bataramuha igisubizo yahise atunga urutoki mu ijuru ati ‘ari hariya kandi arishimye, ndagushimiye Papa!’

Salongo Richard

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe