Louise Mushikiwabo yakuyeho ibihano byari byarafatiwe Mali

Louise Mushikiwabo akaba n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa , yagiriye uruzinduko muri Mali, yatangarijemo ko OIF ikuyeho ibihano byari byarafatiwe Mali.

Igihugu cya Mali cyari cyara hagaritswe na OIF nyuma ya kudeta yahiritse ubutegetsi bwa Perezida Ibrahim Boubacar Keita, agakurwaho n’abasirikare bigumuye nyuma y’iminsi muri icyo gihugu hakorwa imyigaragambyo ikomeye.

Nyuma y’amezi 2, ibi bihano byakuweho mu guha agaciro intambwe imaze guterwa mu gusubiza igihugu ku murongo, nk’uko ibinyamakuru byo muri Mali byabitangaje.

Mushikiwabo yagiranye biganiro n’abategetsi barimo Minisitiri w’Intebe Moctar Ouane. Bombi baganiriye ku ivanwaho ry’ihagarikwa rya Mali muri OIF.

Mushikiwabo yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’intebe Moctar Ouane

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Umuyobozi wa OIF yashimangiye ko Mali yagarutse mu bikorwa by’umuryango ayoboye.

Inzozi za Mushikiwabo zo kuyobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa zabaye impamo ku wa 12 Ukwakira 2018, Abanyarwanda bizihirwa no kwakira inkuru nziza.

Mushikiwabo yatowe n’Abakuru b’Ibihugu bya OIF 40 bitabiriye Inama ya 17 ya OIF i Erevan muri Arménie. Yahigitse Umunya-Canada, Michaëlle Jean.

Yabaye umugore wa mbere w’Umunyafurika uyoboye OIF n’uwa gatatu nyuma y’Umunyamisiri, Boutros Boutros-Ghali (1997-2002) n’Umunya- Sénégal, Abdou Diouf (2003-2014).

Inshingano ze yazitangiye muri Mutarama 2019. Zimwemerera gukorana n’ibihugu 84 bigize OIF birimo ibinyamuryango byuzuye 54, bine byiyunze na 26 by’indorerezi

Ubwo Mushikiwabo ya torwaga Mu ijambo rye rya mbere nk’umunyamabanga mukuru wa Francophonie watowe, Madamu Mushikiwabo yagize ati: “Nshimishijwe cyane n’icyizere mwangaragarije, kandi ndabashimiye mbikuye ku mutima.

Yavuze ko intego ye y’ibanze ari “ugukorera abaturage bacu birushijeho no kugaragara [nka Francophonie] mu ruhando rw’amahanga birushijeho, neza kandi mu mucyo.”

Yongeyeho ati:”Sinje guhindura ibyakorwaga byose uko byakabaye. Nje gusa kugira ngo ngire uko mpindura icyerecyezo ho gato mu buryo bwanjye, namwe mubimfashijemo.

Inzozi za Mushikiwabo zo kuyobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa zabaye impamo ku wa 12 Ukwakira 2018, Abanyarwanda bizihirwa no kwakira inkuru nziza.


Louise Mushikiwabo ni muntu ki?

Yavutse mu mwaka wa 1961, avukira i Kigali , Mu bo bavukana, harimo na Lando Ndasingwa wari umunyapolitiki n’umucuruzi ukomeye, akaza kwicwa muri jenoside yo mu Rwanda ku itariki ya 7 y’ukwezi kwa kane mu mwaka wa 1994 n’abandi bamwe bo mu muryango we.

Madamu Mushikiwabo yakuriye i Kigali mu bwana bwe, aho yigiye amashuri abanza n’ayisumbuye, nyuma aza gukomereza muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare mu mwaka wa 1981.

Nkuko bigaragara ku rubuga rwa interineti ruvuga ku buzima bwe, nyuma yaje gukomereza amasomo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuri Kaminuza ya Delaware aho yize indimi no kuzisemura, ahavana impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza.

Yabaye muri Amerika imyaka ibarirwa muri 20, aho yaje kuva ajya gukorera banki nyafurika y’iterambere muri Tuniziya, mu buyobozi bushinzwe itangazamakuru.

Amakuru avuga ko ari umwe mu baminisitiri bumvikanye neza cyane na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Avuga adategwa Igifaransa n’Icyongereza – indimi ziyongera ku rurimi kavukire rw’Ikinyarwanda.

Ni we minisitiri warambye ku mirimo ye nka minisitiri w’ububanyi n’amahanga kurusha abandi bose bategetse iyi minisiteri muri leta y’u Rwanda ya nyuma ya jenoside.


Ni minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda kuva mu mwaka wa 2009.

Mbere yaho yabanje kuba minisitiri w’itangazamakuru – minisiteri yaje gukurwaho.

Amakuru avuga ko ari umwe mu baminisitiri bumvikanye neza cyane na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Inzozi za Mushikiwabo zo kuyobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa zabaye impamo ku wa 12 Ukwakira 2018, Abanyarwanda bizihirwa no kwakira inkuru nziza.

Salongo Richard

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe