Intara y’Amajyarugu 2020 : Kugeza ubu abakobwa basaga 450 mu mu mezi 7 batewe inda

Intara y’Amajyaruguru 2020 : Abakobwa basaga 450 mu mezi 7 gusa bamaze guterwa inda

Abakobwa batewe inda batarageza ku myaka 18 bo Mirenge ya Nkotsi na Muhoza mu Karere ka Musanze, basaba bagenzi babo kwirinda ababashuka kuko uwatewe inda hari amahirwe menshi y’ubuzima aba atakaje , kugeza ubu abakobwa basaga 450 mu Ntara y’Amajyarugu mu mezi arindwi ni bo bigaragara ko batewe inda mu gihe cy’amezi 7 nkuko byejwe n’ubuyobozi.

Bamwe mu bakobwa batewe inda bavuga ko bahuye n’ingorane zatumye batwara inda kandi biturutse ku bishuko n’utuntu duto bo ubwabo bari bakwiye kwibonera bakoze .


Umwe mu ribo yagize ati : “Nkange uwanteye inda yanshukishije amandazi yampaga sa sita ubundi akantwara kuri moto ye. Yanyizezaga ko kera nindangiza amashuri azantwara akangira umugore, ariko yanteye inda ntararangiza amashuri yisumbuye, ndasaba rero abakobwa bataratwara inda ko bazirinda batarebye ko Leta utwitayeho ikomeza kuduha inkunga no kutwigisha umwuga.”

Intara y’Amajyarugu 2020 : Kugeza ubu abakobwa basaga 450 mu mu mezi 7 batewe inda

Undi witwa Uwajeneza, we avuga ko nyuma yo gutwita batotezwa bishobora no kubaviramo kongera kwishora mu ngeso mbi, kubera ko nta n’umurimo ubaha amafaranga baba bafite.

Uwajenezayagize ati: “Natewe inda mfite imyaka 17 niga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, ariko nyuma y’aho nahuye n’ingorane zikabije zirimo kuba ntotezwa, bakandaza ubusa mbese nahoraga nigunze.


Ati : “Umwana w’umukobwa iyo amaze guterwa inda akwiye kwitabwaho, akaganirizwa, akagirwa inama kandi na we ntakwiye guhishira uwamukoreye icyo cyaha kugira ngo ahanwe, ariko nanone iki ingenzi ni uko atozwa no gukora kugira ngo atazakomeza kujya agwa mu bishuko bitewe no kutigira.”Yakomeje asaba ababyeyi kudakomeza guhishira abahohotera abana.


Kugeza ubu abakobwa basaga 450 mu Ntara y’Amajyarugu mu mezi arindwi ni bo bigaragara ko batewe inda mu gihe cy’amezi 7 ashize muri 2020.

Salongo Richard

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe