Umuhanzi ukomeye wo mu Rwanda yanduye icyorezo cya COVID-19

Safi Madiba abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangarije abakunzi be ko yanduye COVID-19 anabasaba kwitwararika.. Nyuma y’ubu butumwa abakunzi be ku rukuta rwe Instagram bamwifurije gukira vuba.


ibi bimubayeho nyuma yokongera kwisuganya agasubira muri studio akora indirimbo yise ‘Sound’, nyuma yo kugira ibibazo by’urushako byatumye aba nk’uhagarika imishinga ye y’umuziki.


Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Safi Madiba yatangarije abakunzi be ko yamaze kwandura icyorezo cya COVID-19 anaboneraho kubasaba gukaza ingamba zo kucyirinda. Mu butumwa bwe yagize ati:”Iki cyorezo cyiriho! Ni ukwitonda.”

Mu kwezi kwa kabiri k’umwaka wa 2020, Safi Madiba yahamirije itangazamakuru ko yagiye muri Canada agiye kubana n’umugore we, ariko iki gihe yavugaga ko azahita agaruka agakomereza umuziki we mu Rwanda.

Ubwo yabazwaga niba azagaruka mu Rwanda, yaragize ati “Nzagaruka vuba n’ubu ni uko hano indege bazifunze nakagombye kuba naragarutse”.

Mu minsi mike yakurikiyeho, ubwo mu Rwanda hari hatangiye gahunda ya Guma mu rugo, hamenyekanye amakuru ko Safi n’umugore we Judith bafitanye ibibazo, ndetse ko Safi yafashe iya mbere akajya kurega umugore we mu nzego z’ibanze z’agace bari batuyemo muri Canada, amushinja kumuhoza ku nkeke.

Umuziki wa Safi wabaye nk’ugenda biguruntege, ku buryo yari amaze igihe cy’amezi arindwi nta gikorwa na kimwe cya muzika agaragayemo.

Uyu muhanzi aherutse gushyira hanze indirimbo ye nshya yise Sound. Iki gihugu cya Canada Safi Madiba amaze igihe abarizwamo ni kimwe mu bihugu byibasiwe n’icyorezo cya COVID-19 nk’uko imibare ibigaragaza hamaze kwandura abantu 255, 809, abapfuye ni 10,436 naho abakirwaye ni 34,136.


Mu kwezi kwa Nzeri kwa 2020, uwari umugore wa Safi yagarutse i Kigali asiga umugabo we muri Canada, ndetse biza kuvugwa ko ari mu rukundo n’umusore wamusabye ko bazashakana.

Mu kwezi kwa Kanama na bwo, Safi yari yemereye bamwe mu banyamakuru bo mu Rwanda ko yamaze gutandukana n’umugore we imbere y’amategeko, ko umwe ashobora gufata ikindi cyemezo cy’ubuzima bwe.

Nyuma y’amezi arindwi rero Safi ari muri ibi bibazo, yongeye gushyira hanze indirimbo yise ‘Sound’ yakozwe na Element, bigashoboka ko indirimbo yakozwe n’ubundi Safi ari muri Canada
Safi yashyize ubutumwa ku rukuta rwe rwa Instagram bugaragaza ibisubizo byo kwa muganga bigaragaza ko yanduye COVID-19 ndetse bamusaba guhita yishyira mu kato ako kanya, no kugaragaza abo yahuye nabo.

Niyomugabo Albert

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe