Rubavu : Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka baravuga ko ikibazo cyavugutiwe umuti

Rubavu : Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka baravuga ko ikibazo cyavugutiwe umuti

Abacuruzi bambukiranya imipaka bo mu karere ka Rubavu no mu mujyi wa Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo barishimira ko bakomorewe mu rwego rwo koroshya ubuhahirane hagati yabo nyuma y’amezi arenga arindwi umupaka muto bita petite bariere udakoreshwa kubera icyorezo cya covid19.

Ubuyobozi bw’intara y’iburengerazuba buvuga ko imipaka igifunzwe, ahubwo habayeho koroshya ubuhahirane.

Ku mupaka muto uzwi nka petite barierre, uhuza Umujyi wa Gisenyi n’umujyi wa Goma muri Repubilika iharanira demokarasi ya Congo, urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu bakora ubucurizi buciriritse bwambukiranya imipaka rwongeye gukomorerwa nyuma y’amezi arenga arindwi ubuhahirane bwarakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid 19.

Abinjira n’abasohoka, babanza gupimwa umuriro ndetse n’icyorezo cya covid19 ku buntu bakabona igisubizo mu minota 30.

Abakora ubu bucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka bavuga ko bishimye ko bakomorewe kuko icyorezo cya covid 19 cyadindije ubukungu bwabo.

Icyakora Guverineri w’intara y’iburengewrazuba Munyatwari Alphonse avuga ko kugeza ubu imipaka igifunzwe,ko icyakozwe ari ukoroshya ubuhahirane busanzwe butunze benshi bakoresha iyi mipaka.

Kwambutsa ibicuruzwa, bisaba ko nyirabyo abarizwa muri koperative runaka kugirango hagabanywe urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu byabo.

Ku rundi ruhande ku mupaka munini uzwi nka Lacorniche, wo imodoka zari zisanzwe zambutsa ibiribwa kuva icyorezo cyatangira ziri kubijyana nkuko byari bisanzwe. Abashoferi bazo bashyirwaga mu kato bagakuwemo basubira mu ngo zabo nkuko bivugwa n’umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi Chief Supertend Dr Tuganeyezu Oreste

Gusa abambuka uyu mupaka munini wa La corniche mbere y’uko bapimwa covid19, babanza kwishyura amadorari mirongo itatu bakabona igisubizo mu masaha 24 bakaba bagikoresha gihe cy’ibyumweru bibiri.

Abandi bemerewe kwambuka muri iyi gahunda, ni abarwayi baba bifuza kujya kwivuza muri kimwe muri ibi bihugu, naho abanyeshuri,abarimu abaganga bo ngo bemerewe kwambuka ariko basabwe gutura mu gihugu bari gukoreramo nkuko byemejwe mu biganiro biherutse kubera mu mujyi wa goma byahuje intara y’iburengerazuba n’intara ya kivu y’amajyaruguru muri RDC.


Bamwe mu bakoresha umupaka muto bakunze kwita ‘Petite barrière’,uhuza Umujyi wa Gisenyi n’uwa Goma, bavuga bagihura n’imbogamizi zibangamira ubucuruzi bwambukiranya umupaka zishingiye kuri serivisi zitanoze bahabwa.

Izi serivisi mbi zikunze kugaragara ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irimo guhutazwa no kwishyuzwa amafaranga batazi ibyayo.

Umunye-Congo ukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati ya Goma na Gisenyi, Anne Mangaza yagize ati “ Tugira imbogamizi muri Congo; iyo uhageze barakubwira ngo ishyura, uyu n’uriya ugasanga wishyuye abantu basaga basaga batanu. Iyo turi mu Rwanda nta kibazo tugira, icyo twe twifuza ni uko ibihugu byombi byabiganiraho.’’

Umunyarwandakazi, Nyirarwango Elvanie avuga ko buri wese mu bakorera ku mupaka ku ruhande rwa Congo aba agukurura ashaka ko wagira icyo umuha.

Mu biganiro byahuje ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma ndetse n’Akarere ka Rubavu bigamije kubaka amahoro no gukemura amakimbirane mu biyaga bigari, Neema Charlotte wari uyuboye intumwa zavuye mu mujyi wa Goma, yavuze ko bagiye kureba icyakorwa ku bashinzwe abinjira n’abasohoka iwabo kugira ngo banoze imikorere yabo batabangamiye urujya n’uruza rw’abaturage bakoresha uyu mupaka.

Yagize ati “Kugira ngo kuri ‘Petite barrière’ habe amahoro ntekereza ko serivisi z’abinjira n’abasohoka zigomba gufasha abaturage kuko ubu icyo dushaka ni amahoro kandi ku mpande zose.”

Salongo Richard

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe