Perezida Kagame yakiriye intumwa za Perezida Tshisekedi [REBA AMAFOTO]

Uyu munsi Perezida Kagame yakiriye Intumwa zi turutse muri Congo-Kinshasa zaje zimuzaniye ubutumwa bwa Perezida Tshisekedi bitewe n’umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi u Rwanda na Congo-Kinshasa.

Perezida Kagame yaganiriye n’intumwa uburyo bwo kurushaho guteza imbere ubufatanye bwiza buriho.

Izi ntumwa kandi zamenyesheje Perezida Kagame uko politiki ya Congo-Kinshasa imeze ndetse n’ingamba za politiki zimo gu korwa na Perezida Tshisekedi kugirango agarure amahoro .

Perezida Kagame kandi nawe yahaye izi ntumwa ubutumwa bwo gushyigikira mugenzi we mu gihe agishakisha igisubizo cya politiki ku bibazo bitoroshye bibangamiye Congo-Kinshasa harimo n’imitwe yitwaje intwaro ndetse n’inyeshamba za FDLR.

Perezida Félix Tshisekedi avuga ko agiye kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo akoresheje ingabo za Congo (FARDC).

Perezida Félix Tshisekedi yabwiye itangazamakuru ko ubushobozi bw’itsinda ry’ingabo za Monusco (FIB) rishinzwe kurwanya imitwe yitwaza intwaro ririmo kuganirwaho mu Muryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC) waryohereje.

FIB ni itsinda ry’ingabo ryoherejwe mu Burasirazuba bwa RDC muri 2013 rigamije guhashya imitwe yitwaza intwaro rihereye ku mutwe wa M23 wari umaze gufata Umujyi wa Goma, uwo mutwe ukaba wararekuye uwo mujyi uwusubiza ubuyobozi bwariho, bajya mu biganiro. Iryo tsinda FIB n’ubwo ryashoboye kurwanya M23 rinengwa kuba ritarakomeje ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaza intwaro ihungabanya umutekano.

Perezida Félix Tshisekedi agira ati « Itsinda ryihariye mu kurwanya imitwe yitwaza intwaro muri RDC, simbibahisha, ryakomeje kuganirwaho cyane, bamwe batekereza ko ridakomeye, abandi cyane cyane umuryango wa SADC waryohereje utekereza ko rikwiye kongerwa ubushobozi n’umuryango wabohereje. »

Ati « Ubu ibiganiro muri SADC birakomeje, kuko badashaka ko bahuzwa n’ibindi bihugu, mu gihe ibyo bihugu bindi bivuga ko hakenewe ko bakongerwamo abandi basirikare mu kubongerera ubushobozi. »

Ibiganiro kuri FIB bije mu gihe ubu riherereye mu Majyaruguru y’Iburasirazuba bwa Congo mu Mujyi wa Beni ahakunze kumvikana ubwicanyi kandi ababukora uyu mutwe ntubarwanye nyamara ari ko kazi kabazanye muri RDC.

Iyo Poritiki  ikomeje kongererwa ingufu ku buyobozi bwa Perezida Tshisekedi, yafashije u Rwanda guharanira ubumwe n’umubano mwiza n’icyo gihugu cyahungiyemo umutwe wa FDLR n’indi mitwe ihungabanya umutekano w’ibihugu byombi.

Ibihugu byombi bihuriye ku byiza nyaburanga n’imitungo kamere bitandukanye nk’Ikiyaga cya Kivu cyuzuyemo Gaz Méthane, umugezi wa Rusizi umaze kubakwaho ingomero zihuza u Rwanda, u Burundi na RDC n’ibindi.

Mu mwaka ushize Perezida Tshisekedi yavuze ko u Rwanda na RDC bikwiye gufatanya kugira ngo ayo mahirwe bihuriyeho abyazwe umusaruro ku nyungu z’abaturage bose.

Salongo Richard

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe